Ibi byabaye mu gihe Amerika ikomeje kongera ingabo zayo mu nyanja ya Caraïbes, ndetse Perezida Donald Trump aherutse guteguza ko azagaba igitero ku butaka bwa Venezuela mu gihe cya vuba.
Associated Press ku wa Gatanu, yatangaje ko indege ya JetBlue Flight 1,112 bivugwa ko yahuye n’indege ya Air Force ya Amerika mu kirere, ubwo yavaga i Curaçao (ikirwa gito kiri hafi ya Venezuela) yerekeza ku kibuga cy’indege cya John F. Kennedy International Airport i New York.
Hashize iminota 20 gusa indege ihagurutse, yahise isa n’igabanyije umuvuduko ikiri kuzamuka mu buryo butunguranye. Umupilote wa JetBlue yagize ati “Twari hafi kugongana mu kirere. Banyuze mu nzira yacu y’indege…ntibari bafite transponder yabo ikora.”
Umuvugizi wa JetBlue, Derek Dombrowski, ku cyumweru yavuze ko kompanyi y’indege yabimenyesheje inzego zibishinzwe.
Ati “Abakozi bacu batozwa uburyo bwo kwitwara mu bihe bitandukanye indege yagira ikibazo, kandi turabashimira kuba barahise babimenyesha ubuyobozi bwacu.”
Umuvugizi wa US Southern Command, Colonel Manny Ortiz, yavuze ko bamenye amakuru mashya ajyanye n’imikorere y’indege za gisirikare za Amerika muri Caraïbes, kandi bari kugenzura icyo kibazo.
Kuva muri Nzeri, ingabo za Amerika zimaze kwica abantu barenga 80 mu bitero byagabwe ku bwato bukekwaho kuba ari ubw’aba-cartel bacuruza ibiyobyabwenge, Trump akavuga ko ubwo bwato bwakoreshejwe na guverinoma ya Venezuela mu kwinjiza ibiyobyabwenge muri Amerika.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!