00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Venezuela yamuritse ikarita nshya nyuma yo kwiyomekaho intara ya Guyana

Yanditswe na Rosine Ingabire
Kuya 7 December 2023 saa 09:35
Yasuwe :

Perezida wa Venezuela, Nicolás Maduro yamuritse ikarita nshya y’icyo gihugu nyuma yo kwiyomekaho intara ya Guayana Esequiba yabarizwaga ku gihugu cya Guyana.

Iyo ntara yometswe ku ngufu kuri Venezuela nyuma y’amatora ya kamarampaka yabaye kuri iki Cyumweru.

Iyi ntara ikize ku bikomoka kuri peteroli, ingana na bibiri bya gatatu by’ubutaka bwose bwa Guyana. Ubusanzwe ubu butaka bwabarizwaga kuri Guyana nkuko byagenwe n’abakemurampaka mouzamahanga mu 1899.

Kuri uyu wa kabiri Perezida Maduro yeretse abagize Inteko Ishinga Amategeko ikarita nshya y’igihugu cye iriho n’iyo ntara biyometseho, ndetse avuga ko igiye kugezwa no mu mashuri n’ahandi hakorera inzego za Leta.

Hashyizweho n’urwego rwihariye rw’umutekano ruzajya rureberera intara ya Guayana Esequiba.

Maduro kandi yasinye itegeko rishya rihagarika sosiyete zose z’abanyamahanga zari zifitanye amasezerani na Leta ya Guyana muri iyo ntara, aziha amezi atatu yo kuba zahavuye.

Perezida wa Guyana, Isa Soares, yavuze ko ibyakozwe na Venezuela ari ubwiyahuzi ndetse agaragaza ko ingaruka zabyo zishobora kuba mbi.

Yavuze ko yatangiye kwitabaza ibihugu by’amahanga birimo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku buryo bishobotse hakwitabazwa ingufu.

Igihugu cya Brésil gishyigikiye Guyana ndetse cyamaze kwegereza ingabo zayo umupaka ukora ku ntara ya Guayana Esequiba, ku buryo bishobotse zakwinjira.

Intara ya Guayana Esequiba isanzwe ituwe n’abaturage bake ariko bakennye cyane, icyakora iherutse kuvumburwamo peteroli. Bivugwa ko peteroli ihari iramutse ibyajwe umusaruro, byaha Guyana ubushobozi bwo gucukura peteroli iruta iya Venezuela.

Iyi ntara ya Guayana Esequiba yihariye bibiri bya gatatu by'ubuso bwose Guyana yari ifite

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages