Intumwa Nkuru ya Leta muri Venezuela, Tarek William Saab yatangaje ibyo ku wa Mbere tariki ya 21 Nyakanga 2025 ubwo yari i Caracas mu Murwa Mukuru w'icyo gihugu, aho yasangijwe amafoto n’ubuhamya bw’abagabo bavuga ko bakubiswe, bagakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsna abandi bakagaburirwa ibiryo byangiritse ubwo bari muri Gereza yo muri El Salvador.
Abandi bagaragaje ko bagiwe kwivuza no guhabwa serivisi z’ubuvuzi badatewe ikinya. Saab yasabye ko Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC, n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burenganzira bwa Muntu kugira icyo bikora.
Abanya- Venezuala boherejwe muri El Salvador na Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Werurwe 2025, nyuma y’uko Perezida Donald Trump atoye itegeko rituma birukanwa mu gihugu kuko bari biswe abakorana n’udutsiko tw’amabandi.
Icyo gihe bahise bafungirwa muri gereza izwiho kuba mbi muri icyo gihugu.
Iryo yoherezwa ryabo ryanenzwe kutubahiriza uburenganzira bwa muntu mu bihe bitandukanye ndetse bamwe bakagaragaza ko ntaho bahuriye n’amatsinda cyangwa udutsiko tw’abagizi ba nabi nk’uko ubutegetsi bwa Donald Trump bwabivugaga.
Nyuma yo koherezwa muri El Salvador, barafunzwe ndetse bashyikirijwe Venezuela nyuma yo guhererekanya n’icyo gihugu imfungwa 10 zirimo abafite ubwenegihugu bwa Amerika n’imfungwa za politiki.
Yavuze ko Ubushinjacyaha buri kubaza abagaruwe. Bamwe muri bo bamaze guhura n’imiryango yabo ariko ntabwo barasubira mu ngo zabo.
Bamwe kandi bari bafite ibikomere ku mibiri, ibimenyetso by’uko barashwe amasasu, umwe muri bo afite umunwa wasadutse.
Andry Hernandez Romero w’imyaka 32 uri mu bari boherejwe muri El Salvador, yavuze ko bakorerwaga itotezwa ryo ku mubiri no mu buryo bw’imitekerereze.
Ku rwe ruhande yemeje ko yakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Abandi bagiye bavuga ko bagiye bafungirwa mu nzu zidakwiye gufungirwamo abantu, bagahabwa ibyo kurya bihumanye ndetse n’ibinyobwa.
Ikindi kandi abo bari bafunzwe ntibari bemerewe kubonana n’umunyamategeko cyangwa abantu bo mu miryango yabo.
Umwaka ushize El Salvador yubatse gereza nini ishobora kwakira ibihumbi by’imfungwa zifatwa muri gahunda Perezida Bukele yatangije yo kurwanya udutsiko tw’amabandi. Kubera ubwinshi bw’abafungiyemo, iki gihugu gikenera amafaranga menshi yo kuzitaho.






Ibitekerezo 0