Abaregwa bose bemeye ibyaha ndetse batanga amakuru kuri uwo mugambi nk’uko Umushinjacyaha Mukuru, Tarek William Saab, yabibwiye itangazamakuru.
Yatangaje ko bashinjwa icyaha cy’ubugambanyi kandi ko babihamijwe. Hagati aho hari izindi mpapuro zashyizweho zo guta muri yombi abandi bantu 11 barimo abaharanira uburenganzira bwa muntu, abanyamakuru, abasirikare bari mu buhungiro bashinjwa kugaba igitero kuri Minisitiri w’Ingabo, Vladimir Padrino.
Perezida Maduro yatowe mu 2018 muri manda ya kabiri itarigeze ivugwaho rumwe ndetse ashyirirwaho ibihano byinshi.
Ibyo bihano byatangiye koroshywa uhereye igihe guverinoma yemereye gutegura amatora arimo ubwisanzure azaba muri uyu mwaka wa 2024.
Maduro utaratangaza niba aziyamamariza indi manda, akunze kwamagana abashaka kumukuraho barimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, abo muri opozisiyo n’agatsiko ko muri Colombia gacuruza ibiyobyabwenge.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!