Uyu mutingito wibasiye Venezuela ahagana Saa 01:00 z’igicuku ku isaha yo mu Rwanda.
Perezida w’inzibacyuho wa Venezuela, Delcy Rodriguez yagiye kuri Televiziyo y’igihugu, avuga ko abantu 32 bishwe no kugwirwa n’inyubako abarenga 700 barakomereka.
Ati “Inyubako zaridutse, ubu turi gushyira imbaraga nyinshi zishoboka mu kurokora ubuzima bw’abantu benshi bushoboka [...] Mfashe umwanya ngo mvuge ko ibyabaye biteye agahinda, kandi turahumuriza ababuze ababo, turi kumwe nabo muri ibi bihe bitoroshye.”
Yakomeje avuga ko abashinzwe ubutabazi baturutse mu bindi bihugu bahagera vuba, anashima Perezida Donald Trump wabemereye ubufasha.
Uyu mutingito uri ku gipimo cya 7.2 wumvikanye mu bilometero 160 mu burengerazuba bwa Caracas. Amwe mu mashusho yafashwe yerekanye uburyo umutingito wangije bikomeye Ikibuga cy’indege cya Simón Bolívar mu Mujyi wa Maiquetía.
Nyuma y’iyi mitingito ibiri ikomeye yaraye yibasiye Venezuala, Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe ubumenyi bw’Isi n’ubutaka, cyatangaje ko imibare y’abapfuye ishobora gutumbagira ikagera ku bantu 10.000, kuko bamwe bagishakishwa.
Venezuela ni igihugu giherereye mu bice bikunze kwibasirwa n’imitingito, Mu 1812 abantu 30.000 baguye mu mutingito wibasiye imijyi ya Merida na Caracas. Mu 1967, undi mutingito ukomeye wibasiye Caracas, usenya inzu, abantu 240 barapfa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!