Aba batatu bapfuye ni abari mu bwato bwa MV Hondius bwavaga Argentina bujya Cape Verde.
OMS igaragaza ko muri ubwo bwato bakuyemo n’abandi bantu batandatu bikekwa ko banduye iyi virusi ndetse umugabo umwe wo mu Bwongereza w’imyaka 69 byamaze kwemezwa ndetse yahise ajyanywa mu bitaro bya Johannesburg muri Afurika y’Epfo.
Hantavirus ni virusi iva mu mbeba, ari nazo zishobora kuyikwirakwiza binyuze mu mwanda wazo ndetse n’amacandwe.
Ni virusi itera ibibazo bikomeye mu buhumekero, aho uwanduye arangwa no kubanza kugira umuriro, kurwara umutwe, kubabara mu ngingo, kuruka, kubabara mu nda, gucibwamo, isereri n’ibindi.
Nyuma y’iminsi irenga ine uyanduye ni bwo utangira gukorora, kubura umwuka, kubabara mu gatuza, kuzana amazi mu bihaha n’ibindi.
Kugeza ubu nta muti n’urukingo iyi ndwara ifite.
Abo bantu batatu bapfuye bari Abaholandi barimo umugabo w’imyaka 70 n’umugore we w’imyaka 69.
Bose bapfuye berekana ibimenyetso bimwe aho bose barwaye bitunguranye, batangira gutaka mu nda no gucibwamo, umutwe ndetse bafite umuriro mwinshi cyane.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!