Nadège yakiriye iyi baruwa tariki ya 11 Nyakanga, mu biro bye mu nyubako ya Palais Bourbon i Paris, Ibi bikaba bikurikiye ibindi bikorwa bisa nk’ibi byibasira Abadepite b’abirabura babarizwa mu ishyaka rye.

Uyu mugore ubarizwa mu ishyaka rya hard-left France Unbowed (LFI), yahise afata icyemezo cyo kuyoboka inzira y’amategeko.

Ashinja uwanditse iyo baruwa kumutuka nk’umuntu ufite ububasha bwa Leta, ndetse akanamutuka ku buryo bweruye bw’ivangura rishingiye ku ruhu no ku gitsina.

Umwunganizi we mu mategeko, Chirinne Ardakani, yasobanuye ko iyo baruwa yuje amagambo “y’urukozasoni, agaragaza neza ko ari ay’ivangura n’irondagitsina”, kandi ko byamukorewe ari mu inshingano ze nk’Umuyobozi Wungirije w’Inteko Ishinga Amategeko.

Ardakani yasobanuye ko ayo magambo ahonyora uburenganzira bwa Abomangoli bwo kuba mu rwego rwo hejuru mu gihugu, kandi ko ari igitero ku cyubahiro cye n’icyubahiro cy’umwanya ahagarariye.

Muri iyo baruwa hari aho uwayanditse yagize ati “Visi Perezida wa mbere w’umugore w’umwirabura, bituma numva mfite ikiniga. Kuba ubukoloni bwararangiye ntibiguha uburenganzira bwo kuyobora.”

Yakomeje ati “Ndi umugabo w’umuzungu. Izina ryanjye Jourdain rifite agaciro kurusha wowe ku mwanya ufite. Umugore w’umwirabura nta mpamvu yo kuba kuri uyu mwanya. Vaho. Ntabwo ubarizwa aha cyangwa ahandi.”

Si ubwa mbere bibaye ku bayobozi ba birabura mu Bufaransa, kuko Carlos Martens Bilongo na Aly Diouara, bombi b’Abadepite ba LFI, na bo bamaze igihe bakira ubutumwa bwuzuyemo ivangura.

Umwunganizi wa Diouara aherutse gutangaza ko hari abantu barindwi bazaburanishwa mu Ugushyingo 2025 kubera ubutumwa bw’urwango bamwoherereje nyuma yo gutorerwa kuba Umudepite.

Nadège Abomangoli yakorewe irondaruhu nubwo ari Visi Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko
Nadège Abomangoli yakorewe irondaruhu nubwo ari Visi Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko
Visi Perezida w’Inteko y’u Bufaransa, Nadège Abomangoli, yatanze ikirego nyuma yo gukorerwa irondaruhu
Visi Perezida w’Inteko y’u Bufaransa, Nadège Abomangoli, yatanze ikirego nyuma yo gukorerwa irondaruhu