Kuri uyu wa Kabiri nibwo Pence yagiye muri ibyo bitaro, buri muntu wese muri iyo nyubako yari yambaye agapfukamunwa usibye we gusa. Bivugwa ko mbere y’uko agira urwo ruzinduko, yari yamenyeshejwe iby’ayo mategeko mashya yo kwambara agapfukamunwa kuri buri wese.
Kuva tariki ya 13 Mata muri ibyo bitaro buri wese aba yambaye agapfukamunwa, ndetse na Pence yaragahawe gusa ntiyakambara.
Ibi bitaro byanditse kuri Twitter ko byari byamenyesheje Visi Perezida ibijyanye n’amabwiriza yo kwambara agapfukamunwa. Abandi bari mu cyumba yasuye gitangirwamo amaraso barimo Dr. Stephen Hahn ukurikiye Ikigo gishinzwe Ibiribwa n’Imiti bari bambaye agapfukamunwa.
Ubwo mu cyumweru gishize ibi bitaro byamenyaga ko bishobora gusorwa na Visi Perezida, ngo byamenyesheje White House ibijyanye no kwambara agapfukamunwa gusa ngo ntibyari bizi niba Pence azakambara cyangwa atazakambara.
Abantu ba hafi ba Pence ngo bemera ko ari ikosa ryabayeho kuba uyu muyobozi atari yambaye agapfukamunwa ndetse ko bagombaga gukora ibishoboka byose akakambara mu kwirinda ko kutakambara biba inkuru.
Nubwo ariko atari yambaye agapfukamunwa, Pence ntabwo yigeze asuhuza abantu mu kiganza ahubwo yakoreshaga inkokora.
Ibi bitaro ni bimwe mu byo abakize COVID-19 bari kwifashisha batanga amaraso yabo kugira ngo yifashishwe mu kuvura abakirembye.
Pence yabwiye abanyamakuru ko impamvu atari yambaye agapfukamunwa ari uko ubusanzwe apimwa buri gihe Coronavirus.
Ati “Nka Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mpimwa buri gihe Coronavirus, ndetse na buri muntu wese hafi yanjye arapimwa.”
Yavuze ko amabwiriza y’Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe kugenzura no gukumira ibyorezo, agena ko umuntu wambara agapfukamunwa ari urwaye wirinda ko yakwirakwiza iyi ndwara mu bandi atabishaka.



















TANGA IGITEKEREZO