00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Visi Perezida wa Amerika yibarutse, yandika amateka yaherukaga mu myaka 150 ishize

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 July 2026 saa 07:51
Yasuwe :

Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, JD Vance n’umugore we, Usha Vance, batangaje ko bibarutse umwana wabo wa kane, wabaye uwa mbere uvutse ku muryango wa Visi Perezida uri ku butegetsi mu myaka isaga 150 ishize.

Uyu mwana w’umuhungu wiswe Alec Neel Vance yavutse ku Cyumweru, asanze bakuru be Ewan w’imyaka icyenda, Vivek w’imyaka itandatu na Mirabel w’imyaka ine.

Visi Perezida Vance yatangaje ivuka ry’uyu mwana abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, mu itangazo ryashyizweho umukono na we n’umugore we.

Iryo tangazo rigira riti “Tunejejwe no gutangaza ko umwana wacu w’umuhungu, Alec Neel Vance, yavutse muri iki gitondo. Usha n’umwana bameze neza kandi bafite ubuzima bwiza, mu gihe abana bacu bishimiye cyane guhura na murumuna wabo.”

Bashimiye abaganga n’abandi bakozi bo mu Bitaro bya Gisirikare bya Walter Reed, ndetse n’itsinda ry’abaganga bo muri White House babafashije.

Kuba umuryango wa Visi Perezida Vance ukomeje kwaguka, bijyanye n’ubuvugizi bwe bukomeye yakunze kugaragaza bushishikariza Abanyamerika kubyara abana benshi.

Yanavuze ko iyicwa ry’umunyapolitiki w’impirimbanyi, Charlie Kirk, wari inshuti ye y’akadasohoka mu 2025, ryagize uruhare mu cyemezo cyo kubyara undi mwana.

Vance wahoze ari umusirikare mu ngabo zirwanira mu mazi za Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yakunze kugaragaza impungenge ku igabanuka ry’umubare w’abana bavuka muri Amerika, kuva yatangira urugendo rwe rwa politiki mu 2021 ubwo yiyamamarizaga kuba Senateri uhagarariye Leta ya Ohio.

Mu 2025, ubwo yari i Washington mu gikorwa cya ‘March for Life’ kirwanya gahunda gukuramo inda, yagize ati “Ndashaka ko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika havuka abana benshi.”

Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, JD Vance n’umugore we, Usha Vance, bibarutse umwana wabo wa kane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages