Niyongera kwiyamamaza agatorwa, bizatuma ayobora u Burusiya kugeza mu 2030.
Putin yabitangaje kuri uyu wa Gatanu mu birori byabereye ku biro bye bizwi nka Kremlin mu Murwa Mukuru Moscow.
Ni ku nshuro ya gatanu Putin azaba yiyamamarije kuyobora u Burusiya guhera mu 2000.
Amatora ya Perezida mu Burusiya azaba tariki 17 Werurwe 2024. Azitabirwa n’abatuye mu duce u Burusiya buherutse kuvana kuri Ukraine turimo Donetsk, Luhansk, Zaporizhzhia na Kherson.
Guhera muri Kanama 1999 nibwo Putin yabaye Minisitiri w’Intebe w’u Burusiya. Mu 2000 yabaye Perezida asimbuye Boris Yeltsin.
Yayoboye manda ebyiri z’imyaka ine, ava ku butegetsi mu 2008 aho yasimbuwe na Dmitry Medvedev mu gihe Putin yasubiye kuba Minisitiri w’Intebe.
Yongeye gusubira ku mwanya wa Perezida mu 2012, kuva ubwo yagumye ku butegetsi ndetse mu 2021 hashyizwe itegeko rishywa rimwemerera kwiyamamaza izindi manda ebyiri z’imyaka itandatu imwe imwe.
Yiyamamaje inshuro zose yemerewe, Putin w’imyaka 71 ashobora kuzageza mu 2036 akiyoboye u Burusiya.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!