00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Vladimir Putin yagiriye uruzinduko muri Iran

Yanditswe na Uwabeza Hussein
Kuya 19 July 2022 saa 08:35
Yasuwe :

Perezida w’u Burusiya Vladmir putin yageze i Tehran mu murwa mukuru wa Iran kuri uyu wa Kabiri, rukaba ari urwa kabiri agiriye hanze y’igihugu kuva muri Gashyantare 2022 ubwo yatangizaga intambara kuri Ukraine.

Putin yagiranye ibiganiro na Perezida wa Iran, Ebrahim Raisi n’umuyobozi w’ikirenga wa Iran Ali Khamenei na Perezida wa Turukiya, Recep Tayyip Erdoğan bigaruka cyane ku ntambara yo muri Ukraine n’ibijyanye no kohereza ibinyampeke mu mahanga.

Uru ruzinduko ruratanga amahirwe yo kunoza umubano hagati y’u Burusiya na Iran kimwe muri bike u Burusiya busigaranye nk’inshuti.

Ruje rukurikira ibirego Leta Zunze Ubumwe za Amerika ishinja Iran ko irimo gutegura koherereza u Burusiya indege zitagira abapilote mu rwego rwo gushyigikira iki gihugu mu ntambara kirimo muri Ukraine.

Kuri uyu wa Kabiri, Ikigo cy’Abarusiya gishinzwe iby’ingufu, Gazprom cyasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’Ikigo cya Iran gishinzwe ibya peteroli afite agaciro ka miliyoni 40 z’amadolari ya Amerika.

Nyuma yo kugirana ibiganiro na Perezida wa Iran, Ebrahim Raisi, Putin yavuze ko umubano w’ibihugu byombi uri ku rwego rwiza.

Putin yahuye na Perezida wa Iran, Ebrahim Raisi akigera muri iki gihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages