00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Vladimir Putin yashinje Ukraine gusenya urugomero rw’amashanyarazi

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 8 June 2023 saa 06:47
Yasuwe :

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yashinje Ingabo za Ukraine kuba arizo ziherutse gusenya urugomero rw’amashanyarazi rwa Kakhovka ruri mu Majyepfo ya Ukraine.

Ni urugomero ruherereye ku duce twigaruriwe n’Ingabo z’u Burusiya, rwari rufitiye akamaro abaturage.

Perezida Putin yavuze ko ibyakozwe biteye isoni kandi abifata nk’igikorwa cy’iterabwoba, mu gihe impande zombi zikomeje kwitana ba mwana ku wasenya urwo rugomero.

Ibiro bya Putin byatangaje ko kuri uyu wa Gatatu yavuganye kuri telefone na mugenzi we Recep Tayyip Erdoğan wa Turikiya, amubwira ko ibyakozwe ari amahano.

Hejuru yo kuba urugomero rwa Kakhovka rwari rufatiye runini abatuye ako gace, rwari ingenzi cyane ku bijyanye no kurengera ibidukikije kuko bivugwa ko rwagabanyije imyuzure yakundaga kuba muri ako gace.

Ukraine n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi batangaje ko uwasenye urwo rugomero bishobora kumuviramo gushinjwa ibyaha by’intambara.

Putin ngo yabwiye mugenzi we Erdoğan ko abayobozi ba Ukraine bashyigikiwe n’Abanyaburayi ndetse n’Abanyamerika, bakomeje gukora ibikorwa by’iterabwoba n’ibyaha by’intambara ku butaka bw’u Burusiya.

Urugomero rwa Kakhovka rwasenywe muri iki cyumweru, aho Ukraine n'u Burusiya byitana ba mwana kimwe gishinja ikindi kurusenya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages