00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Volkswagen ishaka gufunga inganda enye no kwirukana abakozi 100.000

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 June 2026 saa 02:55
Yasuwe :

Uruganda rukora imodoka rwa Volkswagen rwo mu Budage ruri gutegura impinduka zikomeye zishobora kuba ari zo nini mu mateka yarwo, zirimo gufunga inganda enye no kugabanya umubare w’abakozi ushobora kugera kuri 100.000, mu rwego rwo kugerageza guhangana n’igitutu rukomeje gushyirwaho n’amasoko n’ihiganwa rikomeye ku rwego mpuzamahanga.

Nk’uko amakuru aturuka mu bantu bazi iby’imbere muri icyo kigo abivuga, inganda zishobora gufungwa zirimo iz’i Hanover, Zwickau, Emden ndetse n’urwa Audi ruherereye i Neckarsulm, ibintu byatuma imirimo irenga 45.000 ishobora guhagarara.

Izi gahunda ziri gusuzumwa mu rwego rwo kuvugurura imikorere y’uru ruganda, aho ubuyobozi bwa Volkswagen bwamaze kumenyesha abagize inama y’ubugenzuzi iby’izi mpinduka, bikaba biteganyijwe ko zizaganirwaho mu nama yo ku wa 9 Nyakanga.

Umuyobozi Mukuru wa Volkswagen, Oliver Blume, yatangaje ko uru ruganda rugomba gukora impinduka zikomeye kugira ngo rushobore guhangana n’ihindagurika ry’isoko, cyane cyane rituruka ku bakora imodoka z’amashanyarazi bo mu Bushinwa bamaze kwigarurira isoko.

Iyi gahunda inateganya kugabanya ishoramari rya Volkswagen ku kigero cya 15%, rikagera hafi kuri miliyari 130 z’Amayero mu myaka itanu iri imbere, mu rwego rwo kugabanya ibiciro no kongera ubushobozi bwo guhangana ku isoko.

Nubwo iyi gahunda ikomeje gutera impaka, ihuriro ry’abakozi ndetse n’ishyirahamwe rikomeye ry’abakozi mu Budage IG Metall byatangaje ko bizarwanya byimazeyo iki cyemezo, bivuga ko kizagira ingaruka zikomeye ku miryango y’abakozi no ku bukungu bw’igihugu.

Volkswagen ikomeje kandi gushyirwa ku gitutu n’ihangana rikomeye ku isoko ry’u Bushinwa, aho ibigo byo muri icyo gihugu bikora imodoka z’amashanyarazi bikomeje kwigarurira isoko, bigatuma isoko rya Volkswagen rigabanuka ku rwego mpuzamahanga.

Ubuyobozi bw’uru ruganda buvuga ko impinduka z’ingenzi zidakwiye kwirengagizwa kugira ngo Volkswagen ikomeze kubaho no guhangana ku isoko ry’imodoka rihinduka vuba.

Volkswagen ishaka gufunga inganda enye no kwirukana abakozi 100.000

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages