Mu itangazo ryasohotse ejo kuwa Kabiri tariki 20 Mata 2021, rivuye muri White House, ryagaragaje ko ubuyobozi bwa Joe Biden bushyigikiye cyane igitekerezo cyatanzwe na Washington DC cyo guhindura uyu umujyi utuwe n’abantu barenga 700.000 imwe muri leta zigize Amerika.
Iryo tangazo ryagiraga riti “Mu gihe kirekire gishize, abantu barenga 700.000 batuye Washington DC ntibigeze bemererwa kugira ubahagararira bya nyabo muri Kongere ya Amerika. Iyi misoro idafite uyihagarariye no kwangirwa ubwigenge busesuye, ni nk’igitutsi ku ndangagaciro za demokarasi igihugu cyacu cyashyizeho.”
District of Columbia nimara kwemererwa kuba leta ya 51 ya Amerika, izahabwa izina rya Douglas Commonwealth mu rwego rwo guha icyubahiro umwe mu birabura wari umucakara, Frederick Douglass, waharaniye uburenganzira bwa muntu n’ihagarikwa ry’ubucakara muri Amerika.
Itangazo ryakomeje rigira riti “Kugira Douglass Commonwealth leta ya 51 bizatuma igihugu cyacu gikomera kurushaho. Washington DC ifite ubukungu buhamye, ikungahaye ku muco ndetse ifite n’abaturage b’abanyamerika baturuka mu byiciro byose by’ubuzima, bafite uburenganzira bwo kugira uruhare rusesuye muri demokarasi yacu.”
Ikinyamakuru The Independent kivuga ko nubwo leta ya Biden ishyigikiye ko Washington DC iba leta ya Amerika bitavuze ko izahita igirwa yo, ahubwo nk’uko andi mategeko yose atorwa bizabanza guca muri Sena ya Amerika igiziwe n’abasenateri 100 bahagarariye leta 50 z’iki gihugu.
Kugira ngo ubu busabe bwemezwe bisaba ko buzagira amajwi 60, bivuze ko aba-démocrate bose babyemeye, ndetse n’aba- républicain byibura 10 bakaryemeza Washington DC ifite ubuso bwa kirometero kare 117, (Kigali iyiruta inshuro 6), izahita iba leta ya 51 ya Amerika.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!