00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

USA: Wasserman Schultz wayoboraga ishyaka ry’Aba-democrates yeguye

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 25 July 2016 saa 10:27
Yasuwe :

Umuyobozi wa Komite Nyobozi mu ishyaka ry’Abademocrates, Debbie Wasserman Schultz yamaze gutangaza ko azava ku buyobozi nyuma y’inteko rusange y’ishyaka izamara iminsi ine iteganyijwe gutangira kuri uyu wa mbere i Philadelphia.

Uyu mugore wayoboraga iri shyaka yegujwe ku gitutu cy’Aba-democrates nyuma yo kuvumbura ko hari ubutumwa bwo kuri interineti bugaragaza ko abagize kongere y’ishyaka bashyigikiye Hillary Clinton mu matora yo gushaka uzahagararira iri shyaka mu matora y’umukuru w’igihugu kandi agihanganye na Bernie Sanders.

Wasserman Schultz yategetswe kwegura nyuma yuko ubutumwa bugera ku 20,000 bumaze gushyirwa ahagaragara.

Kuri iki cyumweru, Wasserman yatangaje ko inzira nyayo yo kugera ku ntego ze zirimo gutora Clinton ari ugusezera ku buyobozi bw’ishyaka ry’Aba-democrates.

Abayobozi b’ishyaka ry’Aba-democrates batangarije CNN ko Wasserman Schultz yegujwe ku gitutu cy’abayoboke b’ishyaka mu mpera z’iki cyumweru gishize bamutegekaga kureka guteza imvururu no kuvangira Perezida Clinton.

Senateri Harry Reid uyobora komite y’Abademocrates we yifuzaga ko Wasserman Schultz yegura na mbere y’uko ubutumwa bwo kuri internet butangira gucicikana.

Mu itangazo Bernie Sanders yasohoye ku munsi w’ejo, yatangaje ko igihe cyari kigeze ngo Debbie Wasserman Schultz ave ku buyobozi bw’ishyaka .

Ati “Debbie Wasserman Schultz yafashe icyemezo kiza kizagirira ishyaka akamaro mu minsi iri imbere. Ubuyobozi bw’ishyaka ntibugomba kubogama mu gihe hatorwa uzahagararira ishyaka mu matora y’umukuru w’igihugu."

Waserman Schultz yavuganye na Perezida Barack Obama ndetse na Clinton, bamwe mu bajyanama be b’imena mbere mbere yo gutangaza ko agiye kwegura.

Perezida Obama yagize ati “Mu myaka umunani ishize Madame Debbie Wasserman Schultz yaramfashije cyane, kuri iki gicamunsi ndagira ngo mumenyeshe ko nishimye.”

Ku rundi ruhande Clinton na we yashimiye Wasserman Schultz uruhare yagize mu miyoborere y’ishyaka.

Ati “Ndashimira cyane Debbie kuba agejeje ishyaka kuri iyi nama izibukwa nk’amateka muri Philadelphia, kandi nzi neza ko ibyo tuzakora byose muri iki cyumweru tuzaba tubikesha akazi katoroshye yakoze.”

Uku gutangaza ko yeguye kwashimishije abashyigikiye Sanders mu myiyereko yabereye muri Philadelphia ndetse Donald Trump n’abandi batari mu ishyaka rimwe batungaza ko batunguwe n’izi mpinduka.

Trump abinyujije ku rubugwa rwa Twitter yatangaje ko Debbie Wasserman Shultz atari we ubereye kuyobora ishyaka.

Ati " Uyu munsi werekanye ko ibyo nahoze mvuga ko Reince Priebus ariwe ukwiriye kuyobora ishyaka kurusha Debbie Wasserman Shultz byari bifite ishingiro."

Debbie Wasserman Schultz yeguye ku buyobozi bw'ishyaka ry'Abademocrates
Bernie Sanders niwe wari uhanganiye umwanya na Clinton wo guhagararira ishyaka ry'Abademocrates mu matora y'Umukuru w'igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages