Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, aherutse gusaba abayobozi b’icyo gihugu gufata iya mbere mu gukarisha amategeko agenga ibigo by’ikoranabuhanga, by’umwihariko ibifite inkomoko mu bihugu bitarebana neza n’igihugu cye.
Ku ikubitiro, WhatsApp iri muri porogaramu ziri gutungwaho itoroshi mu buryo bukarishye ndetse iri mu byago byo gukumirwa burundu, nk’uko Visi Perezida wa Komite ishinzwe Ikoranabuhanga na gahunda z’ihererekanyamakuru mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Burusiya, Anton Gorelkin, aherutse kubitangaza.
Ati “WhatsApp ikwiye gutangira kwitegura kuva ku isoko ry’u Burusiya.”
Undi mudepite, Anton Nemkin, yabwiye TASS ko WhatsApp "ishyira mu kangaratete umutekano w’igihugu.” Yongeraho kandi ko “guhagarikwa kwa WhatsApp mu Burusiya ari icyemezo kitazahinduka.”
Aba badepite bombi bibukije ko Meta mu 2022, Meta yigeze gusakaza ibitekerezo bise iby’ubutagondwa nyuma y’uko iretse ubutumwa bwibasira u Burusiya, ibyakozwe icyo gihugu kimaze gutangiza intambara muri Ukraine.
Nibura buri kwezi, WhatsApp ikoreshwa n’Abarusiya bagera kuri miliyoni 97.4.
Hagati aho u Burusiya bukomeje gahunda yo gushyigikira izindi porogoramu zizakoreshwa imbere mu gihugu, zigasimbura WhatsApp.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!