00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

WhatsApp yahagaritswe mu Burusiya

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 13 February 2026 saa 08:12
Yasuwe :

Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida w’u Burusiya, Dmitry Peskov, yatangaje ko bahagaritse ikoreshwa rya WhatsApp nyuma yo kunanirwa kubahiriza amabwiriza yari yahawe.

Ni amabwiriza ajyanye n’uko Guverinoma y’u Burusiya izajya ibasha kugera ku makuru y’abakoresha WhatsApp mu buryo bworoshye.

Ibi yabigarutseho ku wa 12 Gashyantare 2026 mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, aho yagaragaje ko Ikigo cy’Ikoranabuhanga cya Meta kigenzura WhatsApp cyananiwe gukurikiza amabwiriza cyahawe n’u Burusiya.

Ati “WhatsApp yahagaritswe kuko Meta iyigenzura yananiwe gukurikiza amabwiriza twari twayihaye. Ni yo mpamvu Guverinoma y’u Burusiya yahisemo guhagarika uru rubuga.”

Yakomeje ashishikariza abaturage gutangira gukoresha urubuga rwo mu Burusiya rwa MAX rukora nka WhatsApp.

Ati “MAX ni urubuga rushya, ruteye imbere, rworoshye gukoresha kandi rurizewe kuko ari urwa Leta yacu. Ni yo mpamvu nashishikariza abaturage bacu gutangira kurukoresha.”

Abantu benshi bahamya ko urubuga rwa MAX ari igikoresho cy’u Burusiya cyo kugenzura no kugera ku makuru bwite y’abaturage mu Burusiya, bwo bukabihakana buvuga ko MAX yashyizwemo serivisi nyinshi za leta hagamijwe kunoza imibereho yabo ya buri munsi.

U Burusiya buri kugerageza guhanga uburyo bw’itumanaho bukorewe imbere mu gihugu, ibigo byo mu mahanga bigasabwa kubahiriza amabwiriza byakwanga bikirukanwa.

Ubuyobozi bw’u Burusiya bwamaze gukaza amategeko ku ikoreshwa ry’izindi mbuga nka Snapchat, Facebook, Instagram naYouTube

WhatsApp ni urubuga rwifashishwa mu kohererezanya ubutumwa rukoreshwa n’abarenga miliyoni 100 mu Burusiya

WhatsApp yahagaritswe mu Burusiya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages