00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

White House yise Donald Trump Umwami

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 29 April 2026 saa 10:24
Yasuwe :

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu wa Leta zunze Ubumwe za Amerika (White House) byatangaje ifoto n’amagambo bigaragaza ko Perezida Donald Trump n’Umwami w’u Bwongereza, Charles III bombi ari abami.

Ubutumwa ibyo biro byatangaje ku rubuga rwa X ku itariki 28 Mata 2026, bugaragaza ifoto ya Perezida Trump n’Umwami w’u Bwongereza, Charles III bari imbere ya White House bishimye ndetse Trump we yasetse cyane.

Iyo foto ibyo biro byayikurikije amagambo agira ati “abami babiri” ndetse bongeraho akamenyetso (emoji) gashushanya ikamba ry’ubwami.

Ikinyamakuru Forbes cyanditse ko kuva iyi manda ya kabiri ya Perezida Trump yatangira akunze kwigaragaza nk’igihangange n’umutegetsi ukomeye.

Nko mu mwaka ushize, White House na bwo yashyize ifoto ku rubuga rwa X igaragaza Perezida Trump yambaye ikamba ry’ubwami bandikaho ngo ‘harakabaho umwami’.

Ni amagambo kandi yasubiwemo na Perezida Trump mu bundi butumwa na we ati “harakabaho umwami” yigaragaza ubwe.

Ibyo kandi byiyongeraho indi foto ya vuba na yo yakozwe n’Ubwenge Buhangano igaragaza Perezida Trump nka “Yezu ukiza”.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages