Mu mujyi wa Wuhan aho icyorezo cya coronavirus cyahereye mu mpera za 2019, imibare y’abandura yongeye kwiyongera mu minsi ishize. Kuri uyu wa Mbere ubuyobozi bwatangaje ko hari abantu bashya batandatu banduye.

Zhang Yuxin wari ushinze kuyobora ako gace ahagarariye ishyaka Communist Party of China, yahise yirukanwa ku mirimo ashinjwa uburangare mu guhashya coronavirus.

Ibiro Ntaramakuru by’u Bushinwa, Xinhua byatangaje ko abo barwayi batandatu bashya babonetse ku wa Gatandatu.

Agace abo barwayi bashya bagaragayemo kari gaherutse kubonekamo abandi barwayi ba coronavirus 20.

Abarwayi bashya ba coronavirus bakomeje kwiyongera mu mujyi wa Wuhan
Abarwayi bashya ba coronavirus bakomeje kwiyongera mu mujyi wa Wuhan