Xu Jiayin yafashe umwanya w'icyubahiro ku rutonde rw'abatunze agatubutse asimbuye Wang Jianlin, wahise ajya ku wa gatanu kubera umutungo we wagabanutseho 30%.

Pony Ma, ufite sosiyete y’imbuga nkoranyambaga, Tencent, yaje ku mwanya wa kabiri na miliyari 37 z’amadorali, naho umuherwe Jack Ma washinze urubuga rukorera ubucuruzi kuri internet rwa Alibaba, na we ukunze kuza ku mwanya wa mbere yasubiye inyuma ku wa gatatu mu cyegeranyo Hurun gikunze gutangaza abakize kurusha abandi mu Bushinwa.

Xu Jiayin afite ikigo cy’ubucuruzi bw’inyubako cyitwa Evergrande; umutungo we wiyongereyeho 272% mu mwaka ushize bituma azamuka imyanya icyenda kuri urwo rutonde rw’abaherwe mu gihe kitageze ku mwaka.

Inyungu uyu muherwe yagize yaturutse ku izamuka by’ibiciro by’inzu mu Bushinwa. Kuri ubu haribazwa niba Jiayin azamara igihe kuri uyu mwanya dore ko mu mpera z’umwaka ushize ikigo cye cyari gifite imyenda ya miliyari 50 z’amadolari.

CNBC dukesha iyi nkuru yanditse ko umugore wa mbere ukize kurusha abandi muri icyo gihugu, aza ku mwanya wa kane; ni Yang Huiyan w’imyaka 36 na we ukora ubucuruzi bw'inzu, ufite miliyari 24 z’amadorali.

Umushinwa wari usanzwe akize kurusha abandi, Wang Jianlin, ashora imari mu mikino n’imyidagaduro, aho afite sosiyete ikora amafilime, Dalian Wanda, televiziyo yo muri USA, AMC Entertainment na Studio ya Legendary n’ikipe ya Atletico Madrid yaguzemo imigabane.

Yaje ku mwanya wa gatanu kuko umutungo we wagabanutse cyane ukagera kuri miliyari 23 z’amadorali nyuma y’uko u Bushinwa butegetse gukumira abashoramari babwo bagana isoko mpuzamahanga.

Abandi Bashinwa baje mu myanya icumi ya mbere ni abashinze urubuga rw’ishakishirizo, Baidu n’abafite uruganda rukora imodoka Geely.

Xu Jiayin w'imyaka 59 ni we uyoboye abaherwe bo mu Bushinwa
Xu Jiayin w'imyaka 59 ni we uyoboye abaherwe bo mu Bushinwa