00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yafashe umugore ku ngufu aracika, nyuma y’igihe yongeye kugaruka aramusubira

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 December 2016 saa 12:08
Yasuwe :

Umugabo witwa Wim K wo mu Bubiligi, yafashe umugore wo muri icyo gihugu ku ngufu maze arahunga, nyuma y’igihe agarutse arongera aramusubira.

Uyu mugabo ngo yakoze aya mahano mu Ugushyingo umwaka ushize, aho yasambanyije ku gahato uwo mugore w’imyaka 29 maze nyuma bashaka kumufunga atorokera mu Buholandi, aho yaje gushyirirwaho n’impapuro zimuta muri yombi kubera icyo cyaha.

Ku wa 30 Nzeri uyu mwaka, Wim K. yaburanishijwe kuri ibyo byaha ashinjwa, aho bavuga ko ajya kubikora yabanje kujyana uwo mugore mu bwiherero maze amuzirika amaguru n’amaboko, acagagura ipantaro ye mbere yo kumusambanya mu buryo bwa kinyamaswa.

Icyo gihe ubutabera bwanzu ye ko Wim K. afungwa imyaka itanu ndetse akamburwa uburenganzira bwose muri icyo gihe cyose.

Gusa mu gihe cy’iburanisha, uwo mugabo ngo ntiyari mu rukiko, habe no guhagararirwa n’umwunganizi, byatumye umucamanza asaba ko yafatwa ngo adahunga, ariko ubwo inzego z’umutekano zatangiraga kumushakisha,ngo zasanze yamaze guhunga.

Nyuma y’uko atangiye gushakishwa, Wim K. wo mu bwoko bw’Aba-Flamand, byaje kumenyekana ko ari mu Buholandi ariko ntiyafatwa bitewe n’uko amategeko y’iki gihugu ateye.

Uyu mugabo ntiyitaye kuri ibyo byaha yakoze n’uko ari gushakishwa, ahubwo yahise agaruka mu Bubiligi yihishahisha inzego z’umutekano ntizabasha kumufata, byatumye yongera gukorera ibya mfurambi wa mugore yari yarafashe ku ngufu mbere nk’uko urubuga 7 sur 7 rubitangaza.

Amaze gukora ayo mahano, Wim K. yahise ashyirirwaho impapuro zimuta muri yombi ziri ku rwego mpuzamahanga, ndetse inzego z’ubutabera mu Buholandi zibijyamo, aho zemeza ko ari inshuro yambere uyu mugabo ahungira muri icyo gihugu, ubu akaba yaramaze gutabwa muri yombi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages