Kugabanya abakozi bikomeje gukaza umurego mu bigo by’itangazamakuru n’iby’ikoranabuhanga.
Umuvugizi wa Yahoo yabwiye CNN ko Ishami ryIibijyanye no Kwamamaza muri iki kigo, Yahoo Business, rizavugururwa rigahindurwa iryitwa Yahoo Advertising.
Kimwe mu bigendanye n’izo mpinduka, ni uko muri iryo shami honyine hazagabanywamo abakozi bangana na 50% muri uyu mwaka barimo abagera ku 1000 bagomba gusezererwa muri iki cyumweru.
Umuvugizi wa Yahoo yagize ati “Iyi myanzuro ntiyatworoheye, ariko twizera ko izi mpinduka zizoroshya zikanongerera ubushobozi ubushabitsi bwacu mu byo kwamamaza by’igihe kirambye, tunabashisha Yahoo guha agaciro abafatanyabikorwa n’abakiliya bayo.”
Axios yatangaje ayo makuru ku ikubitiro, yavuze ko iri gabanya ry’abakozi rizagera ku bakozi 1600 mu gihe Yahoo itagize icyo ivuga ku byo yasabwe gutangaho ibisobanuro.
Umuyobozi Mukuru wa Yahoo, Jim Lanzone, yabwiye Axios ko izi mpinduka zizungukira cyane iyi sosiyete, zikazanayibashisha gushora imari mu bindi bice by’ubushabitsi bwunguka.
Itangazo rya Yahoo risohotse mu gihe hari ibindi bigo by’ikoranabuhanga bikomeje kugabanya abakozi babyo, bivugwa ko ari impinduka zishingiye ku kuba ubukungu bw’Isi muri rusange butari gutanga icyizere.
Yahoo ntiyigeze yoroherwa mu bikorwa byayo by’ubushabitsi nyuma y’imyaka ya 1990 ubwo Google yazanaga umurindi muri serivisi nk’izatangwaga na yo, igahita imera nk’iyikubiye isoko.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!