00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yakatiwe igifungo cy’imyaka 11 kubera gukoresha twitter ye nabi

Yanditswe na

ISHIMWE M. Bénigne

Kuya 11 June 2013 saa 06:45
Yasuwe :

Urukiko rwo muri Koweit rwakatiye umukobwa igihano cy’imyaka 11 nyuma yo guhamwa n’ibyaha yakoze yifashishije Twitter agatuka umukuru w’igihugu.
Houda al-Ajmi kuri uyu wa mbere tariki 10 Kamena yakatiwe igifungo cy’imyaka 11 kubera gukangurira abaturage guhirika ubutegetsi gukoresha telefone ye nabi ndetse no gutuka umukuru w’igihugu.
Nk’uko uhagarariye umuryango uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu muri Koweit abivuga, uyu mukobwa yahamwe n’ibyo byaha uko ari bitatu, akatirwa imyaka (…)

Urukiko rwo muri Koweit rwakatiye umukobwa igihano cy’imyaka 11 nyuma yo guhamwa n’ibyaha yakoze yifashishije Twitter agatuka umukuru w’igihugu.

Houda al-Ajmi kuri uyu wa mbere tariki 10 Kamena yakatiwe igifungo cy’imyaka 11 kubera gukangurira abaturage guhirika ubutegetsi gukoresha telefone ye nabi ndetse no gutuka umukuru w’igihugu.

Nk’uko uhagarariye umuryango uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu muri Koweit abivuga, uyu mukobwa yahamwe n’ibyo byaha uko ari bitatu, akatirwa imyaka icumi ku byaha bibiri, n’undi umwe ku cyaha cyo gukoresha telefone ye nabi.

Iki nicyo igihano cya mbere gikomeye gitanzwe mu byaha bikorerwa ku rubuga rwa internet, nyuma y’uko muri icyo gihugu habaye kwamagana byimazeyo ibyaha by’ubwo bwoko nk’uko tubikesha 7sur7.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages