00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yakinnye Porono ngo abonere umwana we impano ya Noheli

Yanditswe na

Tombola Felicie

Kuya 25 December 2015 saa 01:25
Yasuwe :

Megan Clara w’imyaka 20 yinjiye mu gukina film z’ubusambanyi (pornography) kugira ngo ashobore kunezeza umwana we amuha impano za Noheli nyuma yaho umwaka washize Ashton umwana we yari yababaye cyane kuko nta mpano yari yahawe.

Ikinyamakuru cyandikirwa mu Bwongereza Metro cyatangaje ko uyu mugore ukomoka mu gace ka Portsmouth muri Leta Hampshire mu Bwongereza yafashe iki cyemezo kuri ngo Noheli y’uyu mwaka wa 2015 ntizibagirane mu mateka y’umwana we kuko iya 2014 yarangiye umwana we afite agahinda gakomeye kubera kutamuha impano yifuza.

Uyu mugore ngo yari asanzwe atunzwe n’amayero 80 ku cyumweru , ngo umwaka washize yaguriye umwana we impano zihwanye n’amayero 100 ngo ariko ntibyamushimisha na mba.

Muri uyu mwaka wa 2015, uyu mugore ngo yinjiye mu gukina film z’ubusambanyi, agahembwaga amayero 500 uko akinnye agace kamwe (scene) bikaba byaramubashishije kugurira umwana we impano zitandukanye n’ibikinisho byamutwaye amayero 1500.

Uyu mugore yagize ati "Ashton umwana wanjye w’imyaka itanu yarababaye cyane kubera ko atari yarabonye impano nk’izo abandi bana bigana mu ishuri bari bahawe, nashatse ko iyi Noheli ya 2015 imubera umwihariko ntazayibagirwe.”

Bimwe mu byo Megan Clara yaguriye umwana we birimo, igare ryatwaye amayero 200, imyenda y’amayero 100, ibikinisho by’amayero 250.

Gutaka icyumba cya Ashton (decoration) byamutwaye amayero 300 ndetse amugurira Chocolats na za biswi ku mayero 20, n’izindi mpano nyinshi.

Megan n'umwana we wamutwaye amayero 1500 kugira ngo amushimishe kuri iyi Noheli

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages