00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yanyakiriye muri Amerika, angaburira ubugari - Apôtre Gitwaza ku mubano na Ambasaderi Mukantabana

Yanditswe na Ishimwe Rugamba Ornella
Kuya 7 July 2025 saa 06:56
Yasuwe :

Apôtre Paul Gitwaza yagaragaje imvano y’umubano wihariye afitanye na Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mathilde Mukantabana, avuga ko watangiye ahagana mu 2003.

Apôtre Gitwaza yavuze ko ubwo yari yagiye gutanga ubutumwa bwiza muri Amerika, hagati ya 2003 na 2004 yakiriwe na Amb Mukantabana ndetse amutekera ubugari, ibintu atatekerezaga cyane.

Yabitangaje mu isengesho ryahuje abari bitabiriye Rwanda Convention USA, yari imaze iminsi ibera i Dallas muri Leta ya Texas. Hari mu gitaramo cy’amasengesho, USRCA Prayer Breakfast, cyasozaga iri huriro.

Apôtre Gitwaza yavuze ko muri iyo myaka, Ambasaderi Mukantabana yumvise ko hari umuntu wari uvuye mu Rwanda maze arabatumira arabakira, arabagaburira.

Ati "Yanyakiriye kenshi muri iki gihugu na mbere cyane ataraba na ambasaderi. Yaranyakiriye antekera ubugari. Nkunda ubugari cyane. Nari mu ivugabutumwa, yumva ko hari umwana w’Umunyarwanda uje, ati ‘muze iwanjye mbakire’. Imana iguhe umugisha rwose."

Apôtre Gitwaza yavuze ko ubwo yakiraga ubutumire bwa Amb Mukantabana bumutumira kujya muri USRCA Prayer Breakfast, atazuyaje bijyanye n’iyo neza yagiriwe mu myaka 22 ishize.

Mu bo Apôtre Gitwaza yashimiye harimo kandi na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, agaragaza ko bombi baziranye kuva kera ndetse ko Nduhungirehe yagiye yakira uyu mukozi w’Imana mu bihe bitandukanye, ubwo yari Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi.

Yagize ati “Minisitiri [Nduhungirehe] ni inshuti yanjye cyane, ni umuntu mwiza. Uku mumubona ni ko ameze. Ni umuntu ushabutse, ni umwana wo mu mujyi ntabwo ari nkatwe bo mu cyaro. Ni umuntu usobanutse kuturusha.”

Yashimiye n’abandi bayobozi batandukanye bitabiriye Ihuriro rya Rwanda Convention USA. Yavuze ko kumutumira ngo atange ubutumwa bwiza ku Banyarwanda baba mu mahanga ari ibintu byamukoze ku mutima cyane.

Yemeje kandi ko iri huriro ari ikimenyetso cy’ubumwe n’ubufatanye bw’Abanyarwanda baba mu mahanga, ndetse ko ari inkingi ikomeye mu iterambere ry’u Rwanda.

Yashishikarije abitabiriye kongera ibikorwa byo gushyigikirana no gukomeza kubaka ubumwe no gukunda igihugu cyababyaye.

Rwanda Convention USA yaranzwe n’ibikorwa bitandukanye aho Abanyarwanda baganirijwe ku iterambere ry’u Rwanda mu nguni zose ndetse berekwa amahirwe ari mu gihugu bagomba kubyaza umusaruro.

Mu bayobozi bayitabiriye harimo Minisitiri Nduhungirehe, Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, Amb Mukantabana, Ambasaderi w’u Rwanda muri Loni, Martin Ngoga n’abandi bayobozi mu nzego za leta n’iz’abikorera.

Apôtre Paul Gitwaza yashimiye abarimo Amb Mathilde Mukantabana na Minisitiri Nduhungirehe
Apôtre Paul Gitwaza ageza ubutumwa bwiza ku bitabiriye igitaramo cy’amasengesho cya USRCA Prayer Breakfast
Minisitiri Nduhungirehe ari mu bashimiwe na Apôtre Paul Gitwaza
Umuhanzi Meddy ari mu bitabiriye USRCA Prayer Breakfast
Umuyobozi w'Ihuriro ry'Abanyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Yehoyada Mbangukira mu bitabiriye igitaramo cy’amasengesho cya USRCA Prayer Breakfast
Abanyarwanda baba mu mahanga bitabiriye igitaramo cy’amasengesho cya USRCA Prayer Breakfast ari benshi
Ambasaderi w'u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mathilde Mukantabana, ageza ijambo ku bitabiriye igitaramo cy’amasengesho cya USRCA Prayer Breakfast
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Olivier Nduhungirehe ageza ijambo ku bitabiriye igitaramo cy’amasengesho cya USRCA Prayer Breakfast

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages