Mark Esper yahishuye uyu mugambi wa Donald Trump abinyujije mu gitabo gishya aherutse gushyira hanze yise ‘A Sacred Oath’.
Uyu mugabo yakoranye na Donald Trump nka Minisitiri w’Ingabo kuva muri Nyakanga 2019 kugeza muri Ugushyingo 2020, ubwo yirukanwaga kuri izi nshingano.
Muri iki gitabo, Mark Esper avuga ko Donald Trump yari umugabo udashobotse washyiraga imbere inyungu ze bwite, ndetse akemeza ko atari akwiye guhabwa inshingano zo gukorera igihugu.
Muri iki gitabo uyu mugabo akomeza avuga ko mu gihe yakoranye na Trump yari yararakajwe cyane n’ibiyobyabwenge biva muri Mexique bikinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, binyuze ku mupaka uhuza ibihugu byombi.
Yavuze ko hari igihe Trump yigeze kumwegera amubaza niba “nta buryo igisirikare cyarasa missiles muri Mexique kugira ngo basenye ahakorerwa ibiyobyabwenge”.
Esper yakomeje avuga ko yanze iki gitekerezo cya Trump ariko undi akomeza guhatiriza agira ati “dushobora ariko kurasa missile ziturutse ku butaka ubundi tugashwanyaguza aho bakorera ibiyobyabwenge mu ibanga nta n’umwe uzamenya ko ari twe twabikoze”.
Esper yavuze ko Trump yamubwiye ko uwari kugira icyo amubaza wese yari kumutsembera akamubwira ko Amerika nta kaboko ifite muri icyo gitero.
Amakuru dukesha The New York Times avuga ko iki gitabo cya Esper gikubiyemo andi mabanga akomeye n'amakosa Trump yagiye akora ku butegetsi bwe.






Ibitekerezo 0