00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yatangiye nta mudasobwa agira: Urugendo rwa Mutesi Scovia watashye televiziyo nshya

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 24 November 2025 saa 10:33
Yasuwe :

Umunyamakuru Mutesi Scovia akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura (RMC), ari mu byishimo bikomeye ku bwo gutera indi ntambwe agashinga Mama Urwagasabo TV

Ni ibintu yaharaniye, anahura n’inzitizi nyinshi ariko kudacika intege bibyara imbuto.

Uyu munyamakuru yavuze ko ubwo yatangiraga ikinyamakuru cye, byari bigoye ku buryo nta na mudasobwa yari afite.

Mu birori byo kumurika iyi televiziyo byabaye ku wa ya 23 Ugushyingo 2025, Mutesi yagarutse ku rugendo rwe rw’itangazamakuru rutari rworoshye.

Igitekerezo cyo gushinga iyi televiziyo cyaje mu Ugushyingo 2011 ubwo yakoreraga Flash TV.

Yahise ajya kwandikisha icyo kinyamakuru mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere, ariko ingorane ziba nyinshi no kubona imashini bigoye.

Ati “Nashinze ikinyamakuru ntagira mudasobwa yo kwandikamo, nibuka ko imashini ya mbere nayiguze mu mafaranga nari narabonye mu mahugurwa yategurwaga n’Inama Nkuru y’Itangazamakuru. Amafaranga batangaga yo kurya no kuryama ndayarondoreza birangira nguzemo mudasobwa.”

Gushinga televiziyo kuri Mutesi Scovia byari inzozi ku buryo kuzikabya na we atabyiyumvishaga. Impamvu ni uko bisaba ibintu byinshi bitandukanye.

Mutesi Scovia wari ufite imishinga myinshi ariko nta mikoro, yakomeje gukora ndetse aza no gufungura ’YouTube Channel’ agenda akora ibiganiro birakundwa bituma yumva ko gushinga televiziyo bikomeye.

Ibyo byaje kugira imbaraga muri Gicurasi 2022 ubwo yagiraga igitekerezo avuga ko cyakomotse ku mushinga wari wazanywe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere (RGB) ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP) hateguwe wo gufasha guteza imbere itangazamakuru.

Ati “Ku nshuro ya mbere nari nakoze umushinga wanjye uratsindwa gusa ariko ku nshuro ya kabiri waratsinze kubera ko nari nawuteguye neza, ndatsinda bampa miliyoni 7 Frw.”

Muri ibi birori kandi Mutesi Scovia yakusanyije amafaranga arenga miliyoni 14 Frw yo kumufasha guteza imbere iyi televiziyo nshya imaze umwaka itangiye.

Mu birori byo gutaha iyi televiziyo, Mutesi Scovia yunganiwe n’abantu batandukanye bamuha inkunga. Nka Apôtre Mignone Kabera yatanze inkunga ya miliyoni 5 Frw , Coach Gael atanga miliyoni 3 Frw, Perezida wa Gorilla FC, Mudaheranwa Hadji Youssuf atanga miliyoni 2 Frw ndetse n’abandi batandukanye.

Arikiyepisikopi w’Itorero Angilikani ry’u Rwanda, Dr. Mbanda Laurent, yitabiriye ibirori byo kumurika Mama Urwagasabo TV
Uhereye i bumoso ni Ishimwe Clement, David Bayingana na Israel Mbonyi na bo bitabiriye imurikwa rya Mama Urwagasabo TV
Umuhanzi Butera Knowless yitabiriye igikorwa cyo gutaha Mama Urwagasabo TV
Mutesi Scovia yashimiye abitabiriye ibirori byo gutaha Mama Urwagasabo TV
Apôtre Mignonne Kabera yatanze miliyoni 5 Frw yo gushyigikira ibikorwa bya Mama Urwagasabo TV
Umunyamakuru Ingabire Egidie Bibio yari yitabiriye igikorwa cyo gutaha Mama Urwagasabo TV
Mutesi Scovia ari kumwe n'Umunyamakuru Ayanone Solange
Senateri Dr. Frank Habineza na we yitabiriye igikorwa cyo gufungura ku mugaragaro Mama Urwagasabo TV

Amafoto: Kasiro Claude


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages