Uyu mugabo uregwa atuye mu Mujyi wa Toledo muri Leta ya Ohio, yatawe muri yombi n’abakozi ba US Secret Service ku wa 6 Gashyantare 2026 azira kuvuga ko azica ndetse akanakomeretsa Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mathre yatangaje ko afite uwo mugambi mbere gato y’uruzinduko rwa J.D. Vance muri leta ya Ohio, aho yavuze ko azakurikirana aho Vance ari, kandi agakoresha imbunda yo mu bwoko bwa M14 kugira ngo amwice.
Umushinjacyaha Mukuru wungirije, Todd Blanche, yavuze ko ubwo bataga muri yombi Mathre banamusanganye ibikoresho bifitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana.
Mathre aramutse ahamijwe icyaha, ashobora gufungwa imyaka itanu ku cyaha cyo gutera ubwoba n’imyaka igera kuri 20 ku cyaha cyo gutunga ibyo bikoresho.
Umushinjacyaha Mukuru, Pam Bondi, yavuze ko barimo gukurikirana byihariye icyo gitero cyari kigambiriye kwica Visi Perezida, Vance.
Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hakomeje kugaragara ubwiyongere bw’ibikorwa by’iterabwoba rya politiki. Muri Mutarama 2026 nabwo uwitwa William DeFoor yarezwe kwangiza inzu ya Vance i Cincinnati.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!