00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yemen: Ibitero byagabwe mu Misigiti 2 byahitanye Abantu 137

Yanditswe na

Rutikanga Paul

Kuya 21 March 2015 saa 12:40
Yasuwe :

Ibitero by’Iterabwoba byagabwe ku misigiti 2 mu murwa mukuru wa Yemen byahitanye abasaga 137 abandi 345 barakomereka bikomeye.

Al-jazeera itangaza ko ibisasu bitatu byaturikirijwe mu mujyi rwagati, ubwo Abayisilamu b’aba Houthi Shia basengaga isengesho ry’igicamunsi (Laasri).

Bamwe mu batangabuhamya bavuze ko babonye umwe mu biyahuzi yinjira mu musigiti witwa Badr, arekura igisasu cyatumye abantu bahahamuka bagasimbuka inyubako abandi bakavunikira muri uwo mubyigano.

Igisasu cya 2 yahise acyohereza mu bantu hagati ubwo bageragezaga guhunga.

Umutwe wa IS wo muri Iraq na ISIL ni bo bigambye iki gitero babinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, aho bagize bati ’’Iyi ni intangiriro ibindi biraza vuba bidatinze kandi bizaba bikaze kurusha ibi’’.

Abakurikiranira hafi iby’intambara bemeza ko ibi bitero Al-Qaeda ibifitemo uruhare ndetse ko kuba Yemen ikomeje kuba indiri y’imitwe y’iterabwoba bizayigora gukomeza inzira y’amahoro.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages