Yevgeny Prigozhin yagaragaye asuhuzanya na Ambasaderi Freddy Mapouka, umuyobozi mu gihugu cya Centrafrique.

Ni ifoto yashyizwe ku rukuta rwa Facebook na Dmitri Syty, usanzwe agenzura ibikorwa by’uyu mutwe wa Wagner muri Centrafrique. Ni ubwa mbere Prigozhin, agaragaye mu Burusiya kuva uyu mutwe wagerageza guhirika ubutegetsi bwa Vladimir Putin muri Kamena uyu mwaka.

BBC yatangaje ko aba bagabo bombi bahuriye muri hoteli ya Trezzini Palace mu Mujyi wa St Petersburg, akaba ari naho bagiraniye ibiganiro.

Amakuru ahari avuga ko umubare munini w’indwanyi zo mu mutwe w’abacancuro wa Wagner wagaragaye muri Centrafrique mu cyumweru gishize mu gihe iki gihugu cyitegura amatora ya kamarampaka yo guhindura Itegekonshinga ry’iki gihugu.

Mu minsi ishize Yevgeny Prigozhin, yatangaje ko nubwo hari ibikorwa by’umutwe byaburijwemo mu gihugu cy’u Burusiya ariko ibyo afite mu bihugu bya Afurika bidateze guhagarara ahubwo bizakomeza.