00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yoon wayoboye Koreya y’Epfo yakatiwe igifungo cy’imyaka 30 cyiyongera ku cya burundu

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 13 June 2026 saa 03:10
Yasuwe :

Urukiko rwa Seoul rwakatiye Yoon Suk Yeol wayoboye Koreya y’Epfo kuva mu 2022 kugeza mu 2025, igifungo cy’imyaka 30 nyuma yo kumuhamya umugambi wo kohereza drones muri Koreya ya Ruguru kugira ngo abyitwaze atangaza ibihe bidasanzwe bya gisirikare.

Abataravugaga rumwe n’ubutegetsi bwa Yoon bagaragaje ko yatangaje ibihe bidasanzwe kugira ngo yifashishe abasirikare mu kubakandamiza no kubafunga, kuko icyo gihe ni bwo yatumye abashinzwe umutekano gufunga bamwe mu badepite bari bashyigikiye umushinga wo kumweguza.

Kim Yong-hyun wahoze ari Minisitiri w’Ingabo mu gihe cy’ubutegetsi bwa Yoon yakatiwe igifungo cy’imyaka 30, Yeo In-hyung wari ushinzwe ibikorwa byo gukumira ubutasi bw’amahanga akatirwa gufungwa imyaka 15, Kim Yong-dae wari ushinzwe ibikorwa bya drones akatirwa gufungwa imyaka itanu irimo ibiri isubitse.

Urukiko rwasobanuye ko aba bayobozi uko ari batatu bifashishije ubushotoranyi kuri Koreya ya Ruguru bagamije kugira ngo ibihe bidasanzwe bitangazwe, nyamara byarashobora guteza intambara hagati y’ibihugu byombi.

Yoon wagaragajwe nk’uwayoboye uyu mugambi, yakatiwe iki gihano nyuma y’aho muri Gashyantare 2026, urukiko rwo muri Koreya y’Epfo rumukatiye igifungo cya burundu ubwo rwamuhamyaga kurwanya inzego z’igihugu; icyaha gikomoka ku gutangaza ibi bihe bidasanzwe.

Muri Mutarama na bwo, Yoon yakatiwe igifungo cy’imyaka itanu, azira icyaha cyo kubangamira ubutabera, gukoresha nabi ububasha yari afite no guhimba inyandiko.

Mu Ukuboza 2024, Yoon wari Perezida yatangaje ibihe bidasanzwe bya gisirikare, yamaganwa cyane n’abatavuga rumwe na we bari biganje mu Nteko Ishinga Amategeko bari barangajwe imbere na Moon Jae-in wamusimbuye.

Yoon n’abanyamategeko be bagaragaje ko ntaho gahunda yo kohereza drones muri Koreya ya Ruguru yari ihuriye n’ibihe bidasanzwe yatangaje, ahubwo ko cyari igisubizo kuri iki gihugu cyari kimaze iminsi cyohereza muri Koreya y’Epfo ibipurizo birimo imyanda.

Uyu munyapolitiki arafunzwe. Urukiko rwamumenyesheje ko afite uburenganzira bwo kujurira.

Ibihe bidasanzwe byateje umwiryane hagati y'abashinzwe umutekano n'abadepite ni byo ntandaro y'imanza za Yoon
Yoon Suk Yoel amaze gukatirwa inshuro eshatu kuva yava ku butegetsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages