YouTube ifitwe na Google, ije iherekeza izindi mbuga zikomeye zirimo Meta na X, na zo zemeye kurangiza imanza zaregwagamo na Trump kubera kumuhagarika kuzikoresha.
Nk’uko inyandiko z’urukiko zivuga, YouTube izishyura miliyoni 22 z’amadolari, zo kurangiza urwo rubanza, ayo mafaranga agenerwe umuryango Trust for the National Mall, uharanira gusana no kurengera National Mall iri i Washington, andi akoreshwe mu bikorwa byo kubaka White House State Ballroom.
Iyi sosiyete kandi izatanga miliyoni 2,5 z’amadolari yo gushyira iherezo ku birego byatanzwe n’abandi, barimo umuryango American Conservative Union, ushyigikira intekerezo zo gusubiza Amerika uko yahoze.
New York Times ivuga ko Meta yemeye kurangiza urubanza yarezwemo na Trump muri Mutarama yishyura miliyoni 25 z’amadolari, mu gihe X yo yishyuye hafi miliyoni 10 z’amadolari muri Gashyantare.
Ubwo izi mbuga zahagarikaga konti za Trump, zasobanuye ko ubutumwa yandikaga ku mvururu zabereye i Washington bwashoboraga guteza urugomo rwisumbuyeho. Ariko abahanga mu by’amategeko icyo gihe bavugaga ko imanza nk’izi zidafite ishingiro, kuko izo sosiyete zifite uburenganzira bwo gushyiraho amategeko azigenga.
Izi manza zishyizweho iherezo mu gihe izi mbuga nkoranyambaga zikomeje kugaragaza ubushake bwo kuzahura umubano wazo na Trump ndetse n’ishyaka rye ry’Aba-Republicains kuva yasubira ku butegetsi muri mutarama.
Nyuma y’uko Elon Musk aguze Twitter yahindutse X mu mpera za 2022, yahise asubizaho konti ya Trump, nyuma yaho Meta na YouTube na zo zikora nkibyo mu 2023.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!