Yunusu wa Maridadi, umunyarwanda ufite inkomoko mu Buhinde ariko wavukiye mu Rwanda abyawe n’umuhinde wambere waje mu Rwanda witwaga Maridadi, avuga ko u Rwanda intera rugezeho ari igitangaza arurebeye mu mateka nk’umuntu ukuze kandi uruzi kuva mu myaka myinshi yo hambere.
Avuga ko kubwe kuba mu mahanga bidatuma bibagirwa urwababyaye n’ibyiza byarwo, ndetse kuba anashaje ntacyo byahindura ku rukundo akunda u Rwanda. ati: “Ndashaje ariko umutima nturasaza, uracyari iyo ngiyo.”
Maridadi ibi yabivugiye i London mu Bwongereza, abivugana ibyishimo byinshi n’amarangamutima ndetse n’urukumbuzi rwinshi, ubwo nawe yari umwe muri benshi cyane, abanyarwanda n’abanyamahanga, bari baje babukereye bitabiriye kwizihiza umunsi w’u Rwanda n’abanyarwanda i London mu 2013.
Hari muri Rwanda Day London 2013, tariki ya 18 Gicurasi 2013, ubwo uyu mukambwe yashimiye Perezida Kagame, amushimira aho u Rwanda arugejeje kubera ubuyobozi bwiza, avuga ko we aherutse kunyarukira mu Rwanda akabanza kuhayoberwa kuko yari yarasize rwarabaye amatongo gusa, agatangazwa n’uko yasanze rwaramaze kwiyubaka.
Ubwo yari ahagaze imbona nkubone imbere ya Perezida Kagame, Maridadi yamubwiye ati: “Ndabashimira cyane, nategereje umwanya muremure kugirango mbabone mbashimire ku bintu mwakoreye igihugu cyacu. Mperutse kujyayo ndahayoberwa rwose nasize ari amatongo, ndahayoberwa rwose ndabaririza imihanda barandangira. Ni uko ni ukubashimira no kubasabira ku Mana, ibahe ubwo bushobozi mukomere mukomeze murambe, abavandimwe bose bari hano namwe dushyire hamwe tujye hamwe dukorere igihugu cyacu. Ndashaje ariko umutima nturasaza, uracyari iyo ngiyo. Harakabaho u Rwanda!”
Perezida Kagame nawe yashimye umusaza Maridadi kukuba ibyo avuga aribyo kandi bishingiye ku kuri.
Yunusu wa Maridadi ni umwe mu bahinde bavukiye mu Rwanda bakanaharererwa, yavukaga ku muhinde wambere wageze mu Rwanda, witwaga Maridadi waje umwami Musinga aramutuza, anakorana nawe mu bikorwa byinshi, cyane cyane ibiteza imbere ubucuruzi icyo gihe, nk’uko Yunusu abivuga, uyu muhindi yari bugufi bw’i bwami cyane.
Hambere mu bihe by’ubukoloni ibikorwa byinshi by’ubucuruzi mu Rwanda byatangiye bikorwa n’abahinde, abagiriki, n’abarabu, kuko aribo bari baramenye iby’uyu mwuga mbere.
Nibo bahoze batunze amaduka menshi mu mijyi imwe n’imwe yakorerwagamo ubucuruzi nka Nyanza, Rwamagana, Kiramuruzi na Rubengera, hanyuma n’abanyarwanda bagenda babigiraho gukora ubucuruzi banabakorera, ubucuruzi burakura bugera aho tububona uyu munsi.
Ibi byatumye benshi muri aba bahinde n’abarabu baguma mu Rwanda abandi bajya za Burundi, igihe Habyarimana yahirikaga ubutegetsi bwa Kayibanda mu 1973 na 74. Kugeza magingo aya, hari abagituye mu Rwanda bamwe banafite ubwenegihugu bwarwo.
Wareba Yunusu Maridadi avugira muri Rwanda Day i London:
TANGA IGITEKEREZO