Kuri uyu wa Mbere tariki 25 Nyakanga nibwo ishyaka ry’Aba-Democrates ryakoze inama rusange yo kwemeza Hillary Clinton nk’umukandida uzarihagararira mu matora y’umukuru w’igihugu, n’ushobora kuzamubera Visi-Perezida, Senateri Tim Kaine.
Gusa ibintu byaje kuba bibi ubwo urubuga WikiLeaks ruzwiho guhishura inyandiko z’ibanga rwashyiraga hanze ubutumwa bwoherejwe hakoreshejwe E-mails bugera hafi ku bihumbi 20 abayobozi bakuru b’iri shyaka bandikiranaga mu gihe cy’amatora y’ibanze, bwerekana neza ko batashakaga Senateri Bernie Sanders wari uhanganye na Hillary Clinton.
VOA dukesha iyi nkuru igaragaza ko harimo ubwo Amy Dacey, Umuyobozi ukurikirana ibikorwa by’ishyaka bya buri munsi, yanditse agira ati “Yakunze [Sanders] kuvuga ko afite inkomoko mu Bayahudi, ndumva narasomye ko atanemera Imana. Icyo gishobora kuba kimwe mu bintu byinshi byerekana itandukaniro rye na mugenzi wanjye. Inshuti yanjye y’Umubatisita [Clinton] yazagaragaza neza itandukaniro rikomeye hagati y’Umuyahudi n’umuhakanyi.”
Igikorwa cyo gushyigikira no kubogamira kuri umwe mu bakandida bahataniraga kuyobora ishyaka ry’Aba-Democrates, cyabaye imbarutso yo kwegura k’Umuyobozi mukuru waryo , Debbie Wasserman Schultz.
Abayoboke b’ishyaka bashyigigikiye Bernie Sanders bahise bakora imyigaragambyo mu mujyi wa Philadelphia, bamagana imikorere y’ishyaka ryabo bavuga ko ribogama.
Senateri Sanders yatangaje ko yababajwe no kubona ubwo butumwa bumutesha agaciro, asobanura ko impamvu abayobozi bashyigikiye Clinton ari ukugira ngo abe umugore wa mbere uyoboye Leta Zunze ubumwe za Amerika.
Abari bamushyigikiye batangiye kuvuga ko bazatora Trump, gusa Sanders yumvikanye i Philadelphia amutesha agaciro ndetse abasaba gutora Clinton kugirango intsinzi igume mu ba Democrates basanzwe banayoboye igihugu.
Ibiro bishinzwe ubutasi, FBI, byatangaje ko birimo gukora iperereza ku makuru yatangajwe na WikiLeaks, ariko abayobozi b’ishyaka ry’Aba-Democrates bo bemeza ko binjiriwe n’intumwa za Leta y’u Burusiya zikiba amakuru yose ashoboka.
Inama rusange y’ishyaka ry’Abademocrates yitezwemo abantu bakomeye cyane nka Madamu wa Perezida Obama, Michelle Obama, Visi- Perezida Joe Biden, Senateri Bernie Sanders, Perezida Barack Obama na Bill Clinton, umugabo wa Hillary.
Uretse kwimika Hillary Clinton, iyi nama ihuje abagera ku 4 769 izanatunganya bimwe mu by’ingenzi azakora namara gutorwa, ndetse kuwa Kane azafata ijambo avuga ku mugaragaro ko yemeye guhagararira iryo shyaka mu matora.
Aramutse atowe mu Ugushyingo, Hillary Clinton yaba abaye umugore wa mbere uyoboye USA, na perezida wa 15 ukomoka mu ishyaka ry’abademocrates.



















TANGA IGITEKEREZO