00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Zelensky agiye guhagarika Umugaba Mukuru w’Ingabo za Ukraine

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 3 February 2024 saa 10:57
Yasuwe :

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, ateganya guhagarika ku mirimo Umugaba Mukuru w’Ingabo z’iki gihugu, General Valery Zaluzhny, bitewe n’ubwumvikane buke hagati yabo.

Washington Post yatangaje ko Gen Zaluzhny yahamagawe ku biro by’Umukuru w’Igihugu tariki ya 26 Mutarama 2024, Zelensky amumenyesha ko agiye kumuhagarika nyuma yo kujya impaka zikomeye.

Iki kinyamakuru kandi cyasobanuye ko Zelensky yabanje kumenyesha ubutegetsi bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika iki cyemezo.

Uyu musirikare ayobora ingabo za Ukraine kuva muri Nyakanga 2021. Haburaga amezi 7 ngo ingabo z’u Burusiya zitangize ibitero hirya no hino muri iki gihugu kiyoborwa na Zelensky.

Mu gihe ingabo za Ukraine zari zikomeje gutsindwa n’iz’u Burusiya, kuva mu 2023 Zaluzhny yasabye Zelensky uburenganzira bwo kwinjiza mu gisirikare urubyiruko ibihumbi 500 rufite imyaka iri y’amavuko iri hagati ya 18 na 27.

Zelensky yanze iki cyifuzo, asobanura ko kwinjiza urubyiruko rwinshi mu gisirikare byahenda igihugu, kandi ko byatuma umusoro abaturage basabwa uzamurwa. Bivugwa ko ari aho umwuka mubi hagati yabo watangiye gututumbira.

Tariki ya 1 Gashyantare 2024, Gen Zaluzhny yatangarije kuri CNN igitekerezo cye, aho yagaragazaga ko atishimiye kuba Zelensky ataremeye ko hashakwa abasirikare bashya, bashobora gusimbura abagwa ku rugamba.

Yagize ati “Ubunararibonye bwacu, by’umwihariko kuva mu 2022 burihariye ariko hagamijwe intsinzi, tugomba gushaka bihoraho uburyo bushya n’ubushobozi bushya kugira ngo dutsinze umwanzi.”

Abazi neza igisirikare cya Ukraine bagaragaza ko bigoye kubona umusirikare wasimbura Zaluzhny, akabasha gukora akazi nk’ako yakoze.

General Valery Zaluzhny yamenyeshejwe ko azahagarikwa ku kazi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages