Zelensky ni umwe mu batumiwe mu nama ya NATO yabereye muri Lithuania, yagarukaga ku ngingo zitandukanye.
Kuri uyu wa Kabiri Zelensky yanditse ubutumwa kuri Twitter burimo uburakari, agaragaza ko bibabaje kuba igihugu cye kitinjijwe muri NATO, ndetse ko bigaragaza intege nke z’uwo muryango Amerika ibarizwamo.
Washington Post yatangaje ko ayo magambo atakiriwe neza n’itsinda rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ryari riri muri Lithuania.
Umwe mu bayobozi ba Amerika waganiriye n’icyo kinyamakuru yavuze ko ibyavuzwe na Zelensky bihabanye n’isura nyayo ya NATO n’ubufasha ibihugu biyigize bimaze igihe biha Ukraine.
Yavuze ko bisa nko gushyira igitutu kuri NATO kandi ntacyo itakoze ngo ifashe Ukraine.
Umwe mu badipolomate b’abanyaburayi na we yabwiye ikinyamakuru Politico ko Zelensky yakabije kunenga NATO, kandi ko bisa nko guhubuka.
NATO yatangaje ko izemerera Ukraine kwinjiramo mu gihe abanyamuryango bazaba babyemeranyijeho bose kandi icyo gihugu kimaze kuzuza ibisabwa byose.
Gushaka kwinjiza Ukraine muri NATO biri mu byatumye u Burusiya butangiza intambara kuri icyo gihugu, kuko budashaka ko kigira uruhande kibogamiraho nkuko byemejwe mu myaka ya 1990 ubwo Ukraine yabonaga ubwigenge.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!