00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Zelensky na Minisitiri w’Intebe w’u Bugiriki barusimbutse

Yanditswe na Rosine Ingabire
Kuya 8 March 2024 saa 12:21
Yasuwe :

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky na Minisitiri w’Intebe w’u Bugiriki, Kyriakos Mitsotakis, bararusimbutse kuri uyu wa Gatatu ubwo igisasu cyaterwaga hafi y’imodoka bari barimo mu Mujyi wa Odesa.

Icyo gisasu cyahitanye abantu batanu cyatewe muri uwo mujyi wo mu Majyepfo ya Ukraine, mu gihe Zelenksy na Kyriakos bari bagiye kureba uko intambara yangije ako gace.

Umwe mu babibonye biba, yabwiye CNN ko igisasu cyatewe muri metero nke uvuye ku murongo w’imodoka zari zitwaye abo bayobozi.

Mitsotakis yabwiye abanyamakuru ati “Tumaze kwinjira mu modoka, twumvise urusaku rw’ibintu biturika. Nkeka ko ari ingenzi kuri twe, kwibutswa ko hari intambara itararangira. Intambara iracyahari kandi ntabwo igera ku basirikare gusa, n’abaturage b’inzirakarengane babigenderamo.”

Odesa abo bayobozi bari bagiyemo, imaze imyaka ibiri iraswaho ibisasu n’ingabo z’u Burusiya.

Bivugwa ko icyo gisasu cyarashwe n’Ingabo z’u Burusiya kuko muri ako gace ka Odesa hari hari imyitozo yo gukoresha ubwato butagira ababutwara buzajya bwifashishwa n’ingabo za Ukraine mu ntambara.

Zelenksy azwiho kwishora mu duce turimo umutekano muke, icyakora CNN yatangaje ko kuri iyi nshuro aribwo igisasu cyatewe hafi ye cyane ku buryo umutekano we wari mu kaga.

Nyuma y’icyo gitero cyo kuri uyu wa Gatatu, Zelensky yongeye gusaba amahanga kumuha inkunga y’intwaro kugira ngo igisirikare cye kibashe gutsinda.

Yavuze ko by’umwihariko akeneye ikoranabuhanga ryo kurinda ikirere cya Ukraine gikomeje gushegeshwa n’ibisasu by’ingabo z’u Burusiya.

Ati “Isi ifite ubwirinzi buhagije bwo mu kirere kandi hari n’ubushobozi bwo gukora intwaro nyinshi. Dukeneye izo ntwaro ngo dutabare ubuzima bw’abaturage.”

Kugeza ubu Ukraine itegereje ipaki y’inkunga ya miliyari 60$ yemerewe na Amerika, ikitambikwa n’abagize Inteko Ishinga Amategeko.

Zelensky na Kyriakos Mitsotakis barashweho bagiye kureba ahashegeshwe n'intambara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages