00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Zelensky warangije manda yasabye Inteko kumwemerera gukomeza kuyobora Ukraine

Yanditswe na Isabwe Fabiola
Kuya 15 July 2025 saa 10:10
Yasuwe :

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, yasabye Inteko Ishinga Amategeko kongera iminsi 90 ku gihe Itegeko rigena ko Igihugu kiyoborwa nk’ikiri mu bihe bidasanzwe rigomba kumara, bivuze ko manda ye nk’umukuru w’igihugu ishobora gukomeza nubwo yarangiye umwaka ushize.

Ku wa Mbere tariki 14 Nyakanga 2025, Ibiro bya Perezida muri Ukraine byashyikirije Inteko umushinga w’itegeko usaba ko igihugu gikomeza kuyoborwa mu bihe bidasanzwe kugeza nibura tariki ya 5 Ugushingo 2025.

Kuva intambara hagati ya Ukraine n’u Burusiya yatangira gufata indi ntera mu 2022, Zelensky yashyizeho ibihe bidasanzwe nk’ingamba yo gucunga umutekano.

Itegeko Nshinga rya Ukraine riteganya ko amatora aba atemewe muri ibyo bihe, ibyatumye Zelensky akomeza kuyobora.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi barimo n’uwahoze ari Perezida, Pyotr Poroshenko, amashyirahamwe yigenga, imiryango mpuzamahanga ishinzwe gukurikirana iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu, ndetse n’itangazamakuru ryo mu Burengerazuba, bagaragaje impungenge ko ububasha Zelensky afite muri ibi bihe by’intambara bushobora kurandura burundu ubwisanzure bwa demokarasi.

Ikinyamakuru cyo mu Bwongereza The Economist, giherutse gutangaza ko guverinoma ya Ukraine iri kugenda igana mu miyoborere y’igitugu, aho Umuyobozi Mukuru w’Ibiro bya perezida, Andrey Yermak, agaragara nk’ufite ijambo rikomeye mu ifatwa ry’ibyemezo.

Ubushakashatsi bwo mu kwezi gushize bwerekanye ko Zelensky ashobora gutsindwa mu matora na General Valery Zaluzhny, Umugaba Mukuru w’ingabo uherutse kwegura.

U Burusiya bwo buvuga ko budafata Zelensky nk’umuyobozi ufite ububasha bwo gusinya amasezerano mpuzamahanga, bukavuga ko ibyo yasinya bishobora kudahabwa agaciro kuko ari ku butegetsi mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Zelensky warangije manda yasabye Inteko kumwemerera gukomeza kuyobora Ukraine

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages