00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Zelensky yagaragaje ko ashyigikiye icyemezo cya Amerika cyo kuzamurira u Buhinde imisoro

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 9 September 2025 saa 07:15
Yasuwe :

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yatangaje ko ashyigikiye icyemezo cyafashwe na Donald Trump cyo kuzamurira imisoro ibicuruzwa bituruka mu Buhinde ikagera kuri 25%, kubera ko iki gihugu kigura ibikomoka kuri peteroli bituruka mu Burusiya.

Ibi Zelensky yabigarutseho mu kiganiro aherutse kugirana na ABC News, aho yabajijwe icyo avuga ku bihano Amerika yashyiriyeho u Buhinde kubera ko bwakomeje kugura ibikomoka kuri peteroli biturutse mu Burusiya.

Zelensky yasubije avuga ko ibihano byashyiriweho u Buhinde ndetse n’ibindi bihugu ari byiza kubera ko bizashyira igitutu gikomeye ku Burusiya bamaze igihe bahanganye mu ntambara.

Ati “Ndatekereza ko ari igitekerezo cyiza cyo gushyiraho imisoro ihanitse ibihugu bikomeje imikoranire n’u Burusiya.”

Ku wa 30 Nyakanga 2025, ni bwo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko yashyiriyeho u Buhinde ibihano by’imisoro kubera ubufatanye iki gihugu gikomeje kugirana n’u Burusiya.

Gusa nubwo Zelensky yatangaje ibyo, hashize iminsi Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi, atangaje ko mbere y’uko yitabira inama y’umuryango SCO (Shanghai Cooperation Organization) wita ku bijyanye na politiki, ubukungu n’umutekano, yagiranye ibiganiro na Zelensky kuri telefone amugaragariza ko u Buhinde bushyigikiye ko amahoro yagaruka muri Ukraine.

Zelensky yerekanye ko yishimiye ibihano Amerika yashyiriyeho u Buhinde bukomeje gukorana n'u Burusiya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages