00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Zelensky yariye karungu kubwo kwanga kwinjiza Ukraine muri NATO

Yanditswe na Rosine Ingabire
Kuya 11 July 2023 saa 05:24
Yasuwe :

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yageze mu Mujyi wa Vilnius muri Lithuania, atangaza ko Umuryango w’Ubutabarane wa NATO nutagaragaza igihe ntarengwa igihugu cye kizinjiriramo, bizaba bibabaje.

Zelensky ni umwe mu bakuru b’ibihugu batumiwe muri iyo nama yatangiye kuri uyu wa Kabiri, ihurije hamwe ibihugu by’ibihangange birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibindi by’i Burayi.

Ukraine imaze igihe isaba kwinjizwa muri NATO ndetse biri no mu byasembuye u Burusiya kugira ngo butangize intambara, kuko budashaka ko icyo gihugu baturanye kigira uruhande kibogamiraho.

Perezida Joe Biden wa Amerika yamaze gutangaza ko igihugu cye kitazashyigikira ko Ukraine yinjizwa muri NATO vuba kuko igifite byinshi byo gukemura, byongeye amategeko y’uyu muryango akaba atemera ko igihugu cyinjizwa muri uyu muryango kiri mu ntambara.

Zelensky yavuze ko byaba bibabaje igihugu cye kitinjijwe muri NATO, ntihanatangwe igihe nyacyo kizaba cyinjijwemo.

Ati “Ntabwo ari ibintu twari twiteze kandi biteye umujinya kuba nta gihe ntarengwa cyatanzwe ku kwinjiza Ukraine mu banyamuryango.”

Uyu muyobozi yavuze ko ukurikije ibiri ku murongo w’ibyigwa wa NATO, nta gahunda ihari yo kwinjiza igihugu cye muri uwo muryango.

Mu 2008 ni bwo NATO yemeye ko Ukraine ishobora kuzaba umunyamuryango, icyakora ntihigeze hatangazwa igihe bizakorerwa.

Zelensky yavuze ko no muri Lithuania, ibiri kuba byose igihugu cye gisa nk’icyahejwe.

Yavuze ko muri iyo nama ari byo aza kwibandaho, ku buryo ibikorwa byose igihugu cye kibigiramo uruhare.

Perezida wa Ukraine Zelensky yavuze ko bibabaje kuba igihugu cye kitari kwinjizwa muri NATO vuba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages