Zelensky yatangaje ko ibyo yabisabye Trump mu kiganiro bagiranye ku wa 4 Nyakanga, umunsi Amerika yizihirizaho umunsi w’ubwigenge.
Yavuze ko icyo kiganiro cyagenze neza cyane kuko baganiriye ku ngingo zitandukanye zirimo kureba aho imirwano ikomeje guhuza Ukraine n’u Burusiya igeze ndetse n’icyakorwa kugira ngo ihagarare.
Ati “Hari amahirwe y’uko iyi ntambara ishobora kurangira kandi Amerika yagaragaje ko izabigiramo uruhare kugira ngo irangire.”
Zelensky yakomeje avuga ko ibi biganiro yagiranye na Trump bazabisubukura neza mu nama y’Umuryango w’Ubutabarane wa NATO izabera muri Turikiya mu cyumweru gitaha.
Uyu muyobozi yongeye gushimira Amerika ku bufasha yahaye igihugu ayoboye mu ntambara bahanganyemo n’u Burusiya.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!