00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Zelensky yashimangiye ko nta bwumvikane n’u Burusiya, ingabo zabwo zikiri muri Ukraine

Yanditswe na Muyisenge Jean Felix
Kuya 8 May 2022 saa 12:28
Yasuwe :

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yavuze ko amasezerano ayo ari yo yose y’amahoro azashingira ku kuba ingabo z’u Burusiya zavuye ku butaka bw’igihugu cye, ibintu bigasubira nkuko byari bimeze mbere yo guterwa.

Zelensky yatangaje hari ibintu bike igihugu cye cyakwihanganira ariko hatarimo kwemera kuvogerwa.

Kugeza ubu urugamba rukomeye ruri kubera mu gace ka Mariupol aho u Burusiya bwifuza kukigarurira nubwo ingabo za Ukraine nazo zikomeje kwirwanaho mu rwego rwo gukumira u Burusiya kuba bwakwigarurira uwo mujyi

Zelensky yakomeje agira ati “Guhagarika intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine birasaba ko ibintu bisubira nkuko byari bimeze muri Gashyantare. Natorewe kuba Perezida wa Ukraine ntabwo ari Ukraine iciriritse. Iyi ni ingingo ikomeye kuri njyewe.”

Perezida wa Ukraine kandi yongeye kuvuga ko habaho ibiganiro bya dipolomasi bigamije guhuza impande zombi nubwo hari byinshi byangijwe n’intambara gusa u Burusiya bwo bugaragaza ko inzira y’ibiganiro yahagaze.

Zelensky yavuze ko nta bwumvikane buzabaho u Burusiya butarasubiza inyuma ingabo zabwo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages