Zelensky yavuze aya magambo nyuma y’igitero cy’u Burusiya cyagabwe ku Mujyi wa Kramatorsk, mu Burasirazuba bwa Ukraine, cyahitanye nibura abantu 35.
Yanakomoje ku kuba Washington ikomeje kugirana ibiganiro na Moscow ku mishinga y’ubukungu, mu gihe ku rundi ruhande Amerika ivuga ko iri gushaka uburyo intambara imaze imyaka irenga ine yahagarara.
Zelensky yavuze ko mu minsi ibiri gusa, ibitero by’u Burusiya hirya no hino muri Ukraine byahitanye abantu 78, abandi 215 bagakomereka.
Yasabye Amerika kongerera Ukraine ubushobozi bwo gukoresha ikoranabuhanga rya Starlink mu kurinda ikirere cyayo no gufasha ingabo zayo gukurikirana ahaturuka ibisasu bya misile z’u Burusiya.
Yagize ati “Mufungurire Ukraine Starlink. Mwarabikoze igihe mwari muri gusubiza Iran [...] Nabivuze ku mugaragaro, muyiduhe, mudufashe kurinda ikirere cyacu no kukigenzura. Icyo gihe Putin azicara ku meza y’ibiganiro.”
Starlink ni uburyo bw’itumanaho rya internet bukoresha ibyogajuru, bukaba bwaragize uruhare rukomeye mu bikorwa bya Ukraine kuva u Burusiya bwatangiza intambara yeruye muri Gashyantare 2022.
Zelensky yanenze amagambo ya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Amerika, Marco Rubio, wavuze ko intambara ya Ukraine n’u Burusiya igeze ahantu impande zombi zidafite intsinzi ifatika kandi ko Washington izakomeza gushaka uburyo bwo kuyihagarika.
Perezida wa Ukraine yagize ati “Ukuri kuri hehe? Ubunyangamugayo buri hehe? Ni gute bavuga ko intambara yahagaze? [...] Ibyo ni byo bita kutagira ubushake.”
Yakomeje avuga ko bidakwiriye ko Amerika ku ruhande rumwe iganira n’u Burusiya ku mishinga y’ubukungu, ariko ku rundi ikavuga ko nta ntambwe nini iri guterwa mu biganiro bya dipolomasi.
Ati “Ntabwo umuntu ashobora ku ruhande rumwe kuganira n’Abarusiya ku mishinga y’ubukungu yo mu gihe kizaza, ku rundi ruhande akavuga ko turi mu buryo runaka bwo guhagarara kwa dipolomasi.”
Zelensky yavuze ko intumwa za Ukraine zari ziteganyijwe kujya muri Amerika ku wa Gatanu no ku wa Gatandatu kugirana ibiganiro n’abayobozi baho, asaba Perezida Donald Trump kongera ibihano ku Burusiya.
Yatangaje kandi ko yifuza ko abafatanyabikorwa ba Ukraine bo mu Burayi bagira uruhare muri ibyo biganiro. Biteganyijwe ko ikibazo cy’ubwirinzi bw’ikirere kizaba mu bizibandwaho cyane, bitewe n’ibitero by’u Burusiya bikomeje kwiyongera.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!