Gusa u Burusiya bwo bugaragaza ko nta mpamvu yo gutuma abayabozi b’ibihugu byombi bahura mu gihe ababahagarariye bari mu biganiro byo guhagarika intambara, nubwo batarumvikana ku ngingo zimwe na zimwe.
Muri Gicurasi 2025 nibwo Putin yatangaje ko igihugu cye cyiteguye kugirana ibiganiro na Ukraine, hagamijwe gushaka igisubizo kirambye cyahagarika intambara imaze imyaka itatu hagati y’impande zombi, ariko avuga ko nta gitutu kizashyirwaho kugira ngo ibyo bigerweho.
Putin yavuze ko ibi biganiro ashaka ko bizabera i Istanbul muri Turikiya ku wa 15 Gicurasi 2025, ndetse ko yifuza ko bitangira buri ruhande rutagize ibyo rusabwa kubahiriza. Gusa icyo gihe Perezida Zelensky yamusubije amubwira ko we yifuza ko ibyo biganiro byaba hagati yabo.
Byaje kurangira ibiganiro bihuje abahagarariye ibi bihugu ndetse baza no kumvikana ku ngingo zimwe na zimwe zirimo no guhererekanya imfungwa ariko ibyo guhagarika intambara ntibyafatwaho umwanzuro.
Ku wa 19 Nyakanga, nibwo Zelensky yavuze ko aho ibiganiro bikwiriye kongerwamo agatege ndetse ko yifuza kugirana ibiganiro na Putin.
Ati "Ibiganiro hagati y’abayobozi bombi biracyenewe cyane kubera ko ni inzira ishobora gutuma hagaruka amahoro kandi Ukraine iriteguye."



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!