Mu ijoro ryacyeye, u Burusiya na Ukraine byakomeje kugabana ibitero. Muri Zaporizhzhia, ibitero by’u Burusiya byahitanye abantu batandatu, abandi 19 barakomereka. Zelenskyy yavuze ko mu byakoreshejwe harimo misile zikomoka muri Koreya ya Ruguru.
Ati “Uko Koreya ya Ruguru ikomeza gukoresha misile n’abasirikare bayo muri Ukraine no mu Burayi, ni ko irushaho kumenya intege nke ziri mu buryo bwo kwirinda ibitero.”
Ukraine na yo yagabye ibitero imbere mu Burusiya, birimo icyagabwe ku ruganda rukora ibikomoka kuri peteroli mu Burengerazuba bwa Siberia. Zelenskyy yavuze ko ari intambwe ikomeye y’ingabo za Ukraine.
Ukraine ivuga ko u Burusiya bwarashe drones 120 mu ijoro rimwe hamwe na misile zitandukanye. Ibitero byangije inyubako, ibikorwaremezo n’ibitaro muri Kyiv, Kherson, Kharkiv na Sumy.
Ku rundi ruhande, ibitero bya drones za Ukraine mu Burusiya na byo byahitanye abantu ndetse bikomeretsa abandi benshi, birimo ibitero byagabwe muri Tatarstan na Voronezh.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!