00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Zohran Mamdani yabaye Umuyobozi wa mbere wa New York warahiye akoresheje Qur’an

Yanditswe na Manzi Sabin
Kuya 2 January 2026 saa 09:08
Yasuwe :

Zohran Mamdani yanditse amateka yo kuba Umuyobozi wa mbere w’Umujyi wa New York warahiye yifashishije Qur’an kubera ko ari umuyoboke wa Islam.

Muri uyu muhango wabaye mu muhezo ku wa 1 Mutarama 2026, Mamdani yifashishije Qur’an ya sekuru ndetse n’indi imaze imyaka 200 yatijwe n’isomero ry’umujyi rizwi nka New York New Public Library (NYPL).

Iyo Qur’an y’amateka yatijwe n’isomero ry’uyu mujyi, yari iy’umwanditsi w’umwirabura n’umuhanga mu by’amateka, Arturo Schomburg, wagurishije ibitabo bigera kuri 4.000 mu 1926, ari nabyo byaje gushyirwa muri ‘Schomburg Center for Research in Black Culture’ ibitse amateka y’umuco n’amateka by’abirabura muri Amerika.

NYPL yashimye icyemezo cya Mamdani cyo gukoresha Qur’an ya Schomburg kubera isano uwo mwanditsi afitanye n’Umujyi wa New York ndetse no kuba iki gitabo gifite imiterere yorohereza abagisoma.

Mamdani ni umwe banyapolitiki bake bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika barahiye bakoresheje Qur’an. Mu mujyi wa New York agiye kuyobora, abayobozi bawo basabwa kurahira badakoresheje igitabo cy’idini runaka, ariko abayobozi benshi mu bamubanjirije bakoresheje Bibiliya mu ndahiro zabo.

Kubera imyemerere ya Mamdani n’amateka ye nk’umuntu wavukiye muri Uganda akaba n’Umunyamerika ufite amamoko mu majyepfo ya Aziya, ubwo yiyamamazaga yavuze ko azashyigikira ubwoko butandukanye bw’abantu babarizwa muri New York.

Mu ijambo yagejeje ku baturage ubwo yiyamamazaga, Mamdani yatangaje ko adateze kwishushanya ngo ahishe inkomoko ye.

Ati “Sinzahindura uwo ndiwe, uko mbaho, cyangwa imyemerere nizereramo, sinzongera gushaka kwihisha mu mwijima. Nzajya mbaho mu mucyo.”

Zohran Mamdani yabaye Umuyobozi wa mbere wa New York warahiye akoresheje Qur'an

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages