00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Batawe muri yombi bitegura gucisha ibiyobyabwenge mu Rwanda

Yanditswe na

Ange de la Victoire DUSABEMUNGU

Kuya 7 October 2012 saa 05:10
Yasuwe :

Abantu batanu bakekwaho gucuruza ibiyobyabwenge batawe muri yombi kuwa Gatanu n’inzego zishinzwe guhiga ibiyobyabwenge mu gihugu cya Kenya mu duce twa Kileleshwa na Kahawa y’Iburengerezazuba.
Nk’uko ikinyamakuru Daily Nation kibitangaza, Ushinzwe ishami rishinzwe gukora igenzura ku byaha i Nairobi, Nicholas Kamwende, yatangaje ko abo bagabo bari bafite gahunda yo kwinjiza ibiro byinshi bya Cocaine, bivanywe muri Venezuela bikanyuzwa i Kigali mu Rwanda bikerekezwa mu gihugu cya Kenya. (…)

Abantu batanu bakekwaho gucuruza ibiyobyabwenge batawe muri yombi kuwa Gatanu n’inzego zishinzwe guhiga ibiyobyabwenge mu gihugu cya Kenya mu duce twa Kileleshwa na Kahawa y’Iburengerezazuba.

Nk’uko ikinyamakuru Daily Nation kibitangaza, Ushinzwe ishami rishinzwe gukora igenzura ku byaha i Nairobi, Nicholas Kamwende, yatangaje ko abo bagabo bari bafite gahunda yo kwinjiza ibiro byinshi bya Cocaine, bivanywe muri Venezuela bikanyuzwa i Kigali mu Rwanda bikerekezwa mu gihugu cya Kenya.

Bane muribo bahise bohererezwa mu bihugu bavukamo, mu gihe undi umwe ukomoka muri Sierra Leone witwa Peter Sessay inzego z’umutekano zamugumanye kuko ubwo yafatwaga yagerageje kurwana n’abashinzwe umutekano i Nairobi ku kibuga cy’indege.

Kuri ubu Polisi yo mu gihugu cya Kenya ntiratangaza uko abo bantu binjiye mu gihugu cya Kenya, gusa icyatangajwe ni uko bose biyitaga abashoramari. Bagenderaga ku nyandiko zagaragazaga ko bakoresha amabaruwa yanditswe n’abategetsi n’inyandiko mpimbano zisaba ko imitwaro yabo yatambuka idasatswe n’inzego z’umutekano.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages