Tony Hall wahoze ari umuyobozi w’amakuru kuri Radiyo BBC, ni we wagizwe umuyobozi mukuru wayo nyuma y’iminsi ishize mu buyobozi bukuru havugwa ibibazo byatewe no guhagarika kimwe mu biganiro byakoraga ubushakashatsi ku munyamakuru wahoze akorera BBC uvugwaho kuba yarahohoteye abana.
BBC ivuga ko umuyobozi muri BBC, Lord Patten yatangaje ko Tony Hall ari we muntu ukwiye wabasha kuyobora BBC nyuma y’ibibazo iyi radiyo imazemo iminsi.
Agiye kuri uyu mwanya asimbuye George Entwistle wari umaze iminsi 54 kuri uyu mwanya weguye tariki ya 10 Ugushyingo.
Tony Hall w’imyaka 61afashe ubu buyobozi avuye ku mwanya yakoragamo mu buyobozi bw’amakuru, benshi bakaba bagaragaza ko bamubonamo kugarura icyizere cya BBC mu bayikurikira nyuma y’ikibazo imaranye iminsi.



















TANGA IGITEKEREZO