Tariki 6 Gicurasi, Abafaransa bihitiyemo Perezida mushya François Hollande wo mu ishyaka rya gisosiyalisite(PS) watsinze mu matora Nicolas Sarkozy wo mu ishyaka UMP akaba yari amaze imyaka itanu ayobora u Bufaransa. Impaka zishize Hollande ariwe utsinze amatora ku majwi 51,7% kuri 48, 33% ya Nicolas Sarkozy.
Hollande ati: “Tariki ya 6 Gicurasi ni umunsi mwihitiyemo impinduka iciye muri demokarasi muntorera kubabera Perezida wa Repubulika, ndashimira Nicolas Sarkozy igihe amaze ayobora iki gihugu kandi mukomeze mumuhe icyubahiro akwiye.”
Ayo ni amwe mu magambo Francois Hollande yavugiye mu Mujyi wa Tulle (place de la Cathédrale) ahari hateraniye imbaga yaje kwishimira intsinzi ye n’ishyaka aturukamo ry’abasosiyalisite iryo ijambo yarivuze saa tatu z’ijoro nyuma y’uko Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu itangaza amanota yagize mu binyamakuru kumugaragaro ku isaha ya saa mbiri z’umugoroba, ati: “Ibyo nzitaho mbere y’ibindi muri iki gihe muntoreye cy’imyaka itanu ni ubutabera n’urubyiruko, ibi nzabibazwe nsobanure niba koko narabigezeho igihe nikigera”.
Nicolas Sarkozy we yagize ati: “Ndifuriza imirimo myiza Perezida watsinze amatora ariwe Francois Hollande, mwe bo mu ishyaka ryanjye n’abandi mwese mwakomeje kunshyigikira ndabashimiye kandi mbasaba ko mwemera uko amatora yagenze, mukabyemera mu mutekano.”
Akomeza agira ati: “Ni njyewe jyenyine nyirabayazana wo gutsindwa kuko ibibazo iyo bibaye mu buyobozi bibazwa umukuru muri zo, ndababwiza ukuri ko ntari umugabo uhunga ibibazo iyo binturutseho ndabyemera, ndizeza abo twakoranye bose ko ntazatenguha kubaba hafi igihe cyose bibaye ngombwa.”
Abashishoje ku magambo yavuzwe nabo bagabo bombi, bagize bati: “Nicolas Sarkozy asohotse ku buyobozi kigabo”, bakurikije ibyo yavuze, kuri François Hollande barasanga afite ubushake n’imbaraga n’ubushobozi buzamugeza kubyo yiyemeje ariko bati ntibizamworohera afite akazi kamukomereye urebye porogarame yiyemeje n’impinduka ashaka gukora mu byari bisanzweho bagasanga kandi afite amatwara ajya gusa n’aya François Mitterrand wahoze ayobora u Bufaransa kuva mu1981 kugeza mu 1995.
Nyuma yo gutorwa kwa François Hollande kandi Perezida Obama wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yahise amuhamagara amwifuriza imirimo myiza anamutumira kuzaganira mu nama y’ibihugu bikize kurusha ibindi isi izaba mu byumweru biri imbere muri uku kwezi kwa gatanu.
Perezida Nicolas Sarkozy arakomeza imirimo ye kugeza tariki ya 16 Gicurasi nyuma agahererekanya ubuyobozi n’uwatowe François Hollande.


















TANGA IGITEKEREZO