Inteko ishinga amategeko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, irasaba Perezida Barack Obama kwemera amahano yakozwe n’umuhanzi Beyonce mu kuririmba indirimbo yubahiriza ighugu itacurangwaga by’ako kanya (live), ibi bigatuma basaba Obama kwegura.
Senateri Rand Paul, ati “Kuba atarakoreshaga ijwi rye ry’umwimerere mu kuririmba indirimbo y’igihugu ni amahano. Inzira imwe yakoreshwa mu kwikura mu kimwaro ni uko Perezida Obama yakwegura aka kanya.”
The Independent dukesha iyi nkuru kivuga ko inkuru y’uko Beyonce yakoze amahano yabaye kimomo nyuma y’uko yibasiwe n’itangazamakuru, ibi ni byo senateri Paul akomerezaho, ati “Twibuke neza ko ibi byabaye kandi Perezida Obama ari kubireba.”
Ubwo Obama yarahiriraga kuyobora Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ku nshuro ya kabiri, Beyonce ni we waririmbye indirimbo yubahiriza igihugu yitwa "The Star Spangled Banner".
Kugeza ubu ikibabaje abagize inteko ni uko ibiro by’umukuru wa Amerika bitagize icyo bitangaza ku kwegura basaba Perezida Obama.



















TANGA IGITEKEREZO